Nta mishyikirano tuzagirana na M23, nidasubira muri Sabyinyo: Muyaya

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko nta mishyikirano izabaho hagati yabo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe utakubahiriza icyemezo wafatiwe cyo gusubira mu birindiro biri hafi y’ikirunga cya Sabyinyo.

Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, nyuma y’iminsi ibiri abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba bahuriye i Bujumbura mu Burundi, baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gukaza umurego.

Muri iyi nama y’i Bujumbura, impande zose zirebwa n’ikibazo cy’umutekano muke cya RDC zasabwe kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Nairobi na Luanda muri Angola mu mwaka ushize, kandi ko imishyikirano igomba gukomeza, nta ruhande na rumwe ruhejwe.

Abazwa ku kibazo cya M23, Muyaya yagarutse ku myanzuro yafatiwe i Nairobi na Luanda, aho uyu mutwe witwaje intwaro wasabwe guhagarika imirwano kandi ukava mu bice wafashe, ugasubira mu byo wahozemo mbere muri Pariki ya Virunga, ahagana ku kirunga cya Sabyinyo.

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC yagize ati: “Nihatabaho gusubira inyuma kwa M23, ntabwo hazabaho imishyikirano. Ntabwo turi kuganira kandi ntabwo duteganya kuganira na M23.”

Ni mu gihe M23 yo yemeza ko yamaze gukura ibirindiro mu bice yafashe vuba birimo gurupoma ya Kibumba n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo. Gusa imirwano yarakomeje, ahubwo ifata n’ibindi muri teritwari ya Masisi birimo santere ya Kitshanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *