Nta mpamvu Ingabo z’u Rwanda zitaba ku mupaka ariko ntabwo ari rwo ruzashoza intambara – Mukurarinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangaje ko nta mpamvu yabuza u Rwanda kugira ingabo ku mipaka yarwo ndetse ashimangira ko ruhora rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo nyuma y’aho Amerika isabiye u Rwanda gukura ingabo zarwo ku mupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

“Hari itangazo mwabonye ryakozwe na perezidansi ya hano ndetse n’ibyo Abanyamerika bavuze ko baganiriye ku bijyanye n’umutekano mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo, ndetse hari n’ibyo nk’umwanzuro cyangwa se icyavuzweho cyo kuvana ingabo z’ibihugu byombi ku mupaka, ngira ngo n’icyo cyatangajwe ubwo niba ibindi bitaratangajwe n’uko bitari ngombwa,” uyu ni umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na BBC.

Umunyamakuru yabajije Mukurarinda niba koko u Rwanda rusanzwe rufite ingabo ku mupaka warwo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu gusubiza Mukurarinda yagize ati ” Ibyo nta banga ririmo u Rwanda rusanzwe rufite ingabo zarwo ku mupaka, uretse no kugira ingabo zarwo ku mupaka wenda igihe hakurya y’umupaka hari ibibazo by’intambara cyangwa ibibazo by’imirwano biranumvikana, ariko n’ubusanzwe n’iyo yaba ari igihe cy’amahoro wenda ntirwahagira nyinshi, ariko hagomba buri gihe ingabo zirengera umutekano n’ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.”

Yabajijwe niba izi ngabo z’u Rwanda zarajyanwe ku mupaka kubera kwitegura intambara cyangwa ziri ku mupaka mu rwego rwo kurinda umutekano bisanzwe asubiza ko biri mu rwego rwo kurinda umutekano kandi impamvu nyamukuru ituma zihaba ari uko hakurya y’umupaka hari imitwe yitwara gisirikare irenga 200 harimo umwe wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Ati ” Nta mpamvu rero ingabo z’u Rwanda zitaba ku mupaka…u Rwanda rwiteguye kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Rutewe rwakwitabara ibyo ngibyo nta n’ibanga ririmo. Ariko ntabwo ari u Rwanda ruzashoza intambara.”

Ku kibazo kijyanye no kumenya niba ibyo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yasabye byo kuvana ingabo ku mupaka u Rwanda ruzabikora, yasubije ko niba yarasabye nawe hari ibisubizo agomba guhabwa.

Ati ” Hari ubusabe bw’igihugu runaka nk’Abanyamerika n’inshuti y’ibihugu byombi, ariko ntekereza y’uko niba abisabye hari n’ibisubizo na we bamuha nk’ibyo ngibyo ndi kuguha. Kuba yabisaba no kuba bagira ibisubizo bamuha, ntagire icyo abivugaho cyangwa akagira icyo abivugaho ibyo ni ikindi…ntabwo umutekano waba ugaragara ko ushobora guhungabana ngo ingabo zihave”

Ku kijyanye no kuba Blinken yaba yarasabye u Rwanda ibi kubera kubona ko rwaba rushaka kujya guha ubufasha M23, Mukurarinda yavuze ko ibyo atari byo yavuze ahubwo yasabye kuvana ingabo ku mupaka atigeze avuga ko hari igihugu cyarengereye undi mupaka.

“Kubivuga no kubitangira ibimenyetso ni ibintu bitandukanye..si na Amerika yonyine ibivuga, n’impuguke runaka zarabivuze na Congo ubwayo irabivuga. Kandi kubivuga, uhora ibivuga, sibyo bikemura kiriya kibazo,” uyu ni Mukurarinda ubwo yari yibukijwe ko ariko Amerika yavuze ko u Rwanda rufasha M23.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *