Umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda, Ange Kagame avuga ko ntaho ku Isi nzima, abayobozi n’amatsinda y’imitwe yitwaje intwaro, batashakishijwe ngo bagezwe imbere y’ubutabera, bityo ngo u Rwanda narwo si umwihariko kuri iyi ngingo. Kuri Twitter, Ange Kagame yatangaga igitekerezo ku byanditswe na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yanditse mu kinyamakuru Foreignpolicy.com asubiza Anjan Sundaram, wari wavuze kuri Rusesabagina, ko ” ifungwa rye ari u Rwanda rugana mu gitugu.” Igitekerezo cya Amb. Mukantabana kiragira kiti ” Ku Rwanda, ntukizere ibintu byose ubona muri filimi.” Abantu benshi bakomeza kuvuga ko Rusesabagina wakinnye filimi, Hotel Rwanda ari ” Intwari”, abandi bo bakavuga ko akora ” iterabwoba.” Ange Kagame mu gitekerezo cye ati ” Ku Isi yose, amatsinda nk’ariya n’abayobozi bayo barashakishijwe, bagezwa imbere y’ubutabera, nta mpamvu u Rwanda rwaba umwihariko.” Mu mpera z’umwaka wa 2020, abantu batandukanye cyane abo muri Amerika bagiye basaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina kuri ubu ukurikiranweho iterabwoba. Bavuga ko ubuzima bwe bufashwe nabi, yafashwe mu buryo bunyuranye n’amategeko n’ibindi. Ibi u Rwanda rwavuze ko ari ibireba ubutabera ntacyo rwabikoraho.


