Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yabwiye abaturage b’i Gicumbi ko amajyambere bifuza bari kuyakozaho imitwe y’intoki, babikesheje ubufatanye, biturutse ku mbaraga, ku bwenge no ku bumenyi bafite, by’umwihariko urubyiruko.
Hari mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu majyaruguru y’igihugu nyuma yo kunyura mu ntara y’Iburasirazuba.
FPR Inkotanyi yatangaje ko site ya Gicumbi yateraniyeho abaturage barenga ibihumbi 250, bari biganjemo abanyamuryango bayo.
Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’uyu muryango, Paul Kagame, yashimiye abaturage bo muri Gicumbi ko bujuje isezerano yagiranye na bo ryo kubaka umujyi wabo.
Umukandida Paul Kagame yabwiye abaturage bari bateraniye aha ba Gicumbi ndetse n’abavuye Rulindo na Burera ko yari abakumbuye, abashimira ko bitabiriye ku bwinshi gahunda yo kumushyigikira.
Yabibukije ko ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 hazaba umurimo wo gutora Umukuru w’Igihugu, bamusubiza bati “Ku gipfunsi! Ku gipfunsi! Ku gipfunsi!”, na we ati “Uko muzatora ndabyizeye.”
Kagame yasobanuriye abaturage ko amatora asobanuye gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rumaze imyaka 30, bigashingira ku gukomeza umutekano w’iki gihugu.
Ati “Kwiyubaka rero bihera ku mutekano, tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Amajyambere na yo ashingira ku bitekerezo bizima, bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma. Muri politiki ya FPR n’imitwe yindi ya politiki dufatanyije, ntawe dusiga inyuma kandi duhamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere, ariko twese biduteza imbere nk’igihugu.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko urubyiruko by’umwihariko inshingano rufite ku gihugu zitandukanye n’ibyo abayoboye u Rwanda mbere y’imyaka 30 ishize bakoraga.
Yagize ati “Bihera kuri buri wese, bihera ku mutekano, bihera ku miyoborere myiza, bihera kutagira usigara inyuma, hanyuma natwe amajyambere abe nk’ay’abandi muzi. Bo se bayavanye hehe? Si ukubera ibikorwa byiza bakora?”
Yagarutse kandi ku mateka ya Gicumbi ubwo yari ayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda MURI za 90, yisegura ku baturage baho ku bwo kumara igihe kinini atabasura, aboneraho kubashimira ko isezerano bagiranye ubwo baherukana baryujuje umujyi bawubatse.


