Ntabwo mwantoreye ngo njye nyobora ndi mu gitanda- Dr Iyamuremye Augustin

Dr Iyamuremye Augustin, wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena akaba yareguye kuwa 8 Ukuboza 2022, yavuze ko atari gukomeza gukora inshingano ze arwaye kuko byari kuba binyuranye n’ibyo yemeye gukorera igihugu.

Ibi Dr Iyamuremye yabigarutseho kuri uyu wa 9 Ukuboza, ubwo yasobanuraga byimbitse ibijyanye no kwegura kwe.

Yagize ati ” Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntabwo mwantoreye ngo njye nyiyobora ndi mu gitanda.”

Inteko Rusange ya Sena yamaze kwemeza ubwegure bwa Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena. Yemeje ko avuye burundu ku mirimo ye.

Ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga Sena y’u Rwanda iteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi Sena yemeje ko Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena bavuye burundu mu mirimo yabo, inama igamije gusimbura abagize Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora.

Utorewe gusimbura uvuye muri Biro arangiza manda y’uwo asimbuye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo Dr. Iyamuremye yasohoye itangazo rivuga ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, italiki 09 Ukuboza 2022 Inteko rusange ya Sena yateranye igezwaho ko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye, ko atakiri Perezida wa Sena ndetse ko yaneguye no ku nshingano z’Ubusenateri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *