Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko atari Umukuru w’Igihugu kubera abo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).
Museveni yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Remmy Bahati wa Daily Monitor, ubwo bari i Washington DC mu cyumweru gishize, mu gihe yari yitabiriye inama ihuza USA n’ibihugu byo muri Afurika.
Bahati yamwibukije ko Leta ya USA yatanze kwemera intsinzi ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ati: “US yavuze ko amatora y’umwaka ushize watsinze yaranzwe n’ihohotera ndetse n’ubujura bw’amajwi, yanga kwemera intsinzi yawe ngo inagushimire. Urabivugaho iki?”
Museveni yasubije ko Abanyamerika, cyangwa undi wese w’umunyamahanga, atari bo batumye aba Perezida wa Uganda, ahubwo ngo byabayeho ku bushake bw’abatuye muri Uganda.
Ati: “Byiza, ntabwo ndi Perezida wa Uganda kubera Abanyamerika cyangwa undi wese, ahubwo ni ukubera Uganda n’icyo Itegekonshinga ryayo rigena. Ni ryo rigena uyobora Uganda, si Abanyamerika, si abanyamahanga.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko ibyo Abanyamerika batekereza babiterwa no kuba baba bafite amakuru atari ukuri, bityo ko ari ikibazo cyabo. Ati: “Ibyo batekereza ni ibyabo. Niba bafite amakuru atari yo, ni ikibazo cyabo. Twebwe ho turi kubahiriza Itegekonshinga.”
Amatora ya Perezida wa Uganda yabaye muri Mutarama 2021. Museveni yayatsinze ku majwi 58.38%, Bobi Wine bari bahanganye agira 35.08%.


