20250623_163928

Ntagikozwe u Burundi butembagajwe n’ ubukene “Andre Nikwigize”

Umuhanga mu by’ ubukungu ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi André Nikwigize aratangaza ko mu gihe ntagikozwe kandi cyihuta igihugu cy’ u Burundi kigiye gutembagara burundu bitewe n’ uko ubukungu bw’ iki guhugu bwifashe nabi.  

André Nikwigize kubwe avuga ko igihugu kigiye gutembagazwa nuko leta itigeze yumva impanuro yagiye ihabwa n’abahanga mu by’ ubukungu  badasiba kugaragaza kubijyanye n’ ubukungu bw’ iki gihugu, ahanini bwagiye bwikubirwa na bamwe.

Uyu muhanga mu by’ ubukungu agaragaza ko igihugu cyasubiye inyuma cyane kuri iyi manda y’imyaka 5 ya Perezida Evaliste Ndayishimiye amaze ategeka  u Burundi kuko muri iki gihe igihugu cyagwije ibisambo n’ ibisahira nda bitita ku nyungu z’ abaturage ahubwo bakishyirira mu mifuka yabo.

Asobanura ko bimwe mubyatunye igihugu gisubira inyuma harimo n’ umusaruro w’ ibikomoka k’ ubuhinzi wagabanutse kubera ko leta yanze gutanga ifumbire ku gihe, imbuto z’ indobanure no gushyigikira inzego zitandukanye zikora ibijyanye n’ ubuhinzi.

Ibi byatumye umusaruro ugabanuka kugera kuri 40%  ndetse igice kinini cy’ abarundi babatwa n’ ubukene, abandi bicwa n’ inzara, aho 75% by’abarundi bahuye n’ ubukene bukabije, kandi hafi abagera kuri Miliyoni 6 bangana na ½ cy’ abaturage bose bari mu bukene.

Abana 6/10 bafite ikibazo cy’ imirire mibi kubera kubura ibyo kurya bihagije nkuko bitangazwa n’ imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahanga batandukanye aba bose akaba ntawe ubitayeho wo kubavugira cyangwa kubareberera.

Kubera kunyereza imitungo y’ igihugu ababikoze ntibahanwe; byatumye u Burundi butagira imihanda igezweho, amazi meza, umuriro w’ amashanyarazi, amabuye y’ agaciro aragurishwa, ama toni y’amakawa aragurishwa ariko amafaranga akanga akaba iyanga.

Ibyo byose akaba ari byo André Nikwigize aheraho atabariza u Burundi ibihugu by’ amahanga bitaratangaza ko igihugu kigeze aharindimuka bitewe nuko Leta itigeze na rimwe yumva impanuro ihabwa n’abahanga muby’ubukungu badahwema kugaragaza uko bukeye n’ uko bwije.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *