Ntera akabariro ari uko nabonye amafaranga yo guhonga umugore-Umugabo w’i Gasabo

Mu butumwa yatwandikiye kuri E-mail ya info@bwiza.com, umugabo utuye mu Karere ka Gasabo wasabye ko amazina ye atatangazwa, yavuze ko arambiwe uburyo umugore we akunda amafaranga ku buryo badashobora gutera akabariro atamusabye amafaranga.

Uyu mugabo avuga ko yatangiye kujya ayamuha yumva nta kibazo bimuteye, icyo gihe ngo yari afite akazi kamuhemba neza. Amafaranga 2000 rwf ntabwo yari menshi nk’uko abivuga ariko ubu kubera Covid-19, ikigo akorera gisigaye kibahemba make.

Aribaza niba mu gihe ataba abonye aya mafaranga, yaheba kongera gutera akabariro. Yibaza kandi niba ikibazo ari icye bwite, cyangwa se niba ari icy’umugore we. Yibaza icyo yakora, akaba agisha inama ababona ubu butumwa bwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *