Ntidusinde ngo twibagirwe ubumwe bw’Abanyarwanda: Minisitiri Musafiri

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yabwiye Abanyarwanda ko mu gihe bizihiza umunsi w’umuganura, badakwiye gusinda ngo bibagirwe ubumwe bwabo.

Uyu muyobozi wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu karere ka Rutsiro ku rwego rw’igihugu, kuri uyu wa 4 Kanama 2023, yamenyesheje Abanyarwanda ko kwizihiza umuganura bigamije kugira ngo barusheho kunga ubumwe.

Dr Musafiri yagize ati: “Kwizihiza umuganura bifite intego yo kugira ngo Abanyarwanda barusheho kunga ubumwe, basabane kandi bishimire ibyiza bagezeho ndetse baniyemeze gukora kurushaho kugira ngo bazabone ibyo baganura mu yindi myaka.”

Yakomoje ku birori byo kwimika umutware w’Abakono byabaye mu ntangiriro za Nyakanga 2023, bigafatwa nk’ibisubiza ubumwe bw’Abanyarwanda. Ati: “Murabizi ko muri iyi minsi hari abatangiye kwibagirwa. Ntabwo dukwiye kwibagirwa. Nabonye Urukerereza biyereka, bavuga ngo duhinge amasaka, babyina ikinimba, baganura ariko mwabonye ko hari n’uwo rwaje gutabira.”

Uyu muyobozi, ashingiye kuri izi ngero zombi, yasabye abaturage kwirinda gusinda kugira ngo batibagirwa ubumwe bwabo. Ati: “Ngira ngo ubwo tuganura, twirinde no gusinda. Hari igihe usinda ibyiza ariko bikakwibagiza n’ibindi byiza wagombye kuba utibagirwa. Nituganura rero, twirinde gusinda ngo twibagirwe, ariko nihabaho no kwibagirwa, wenda wakwibagirwa ibindi ariko kwibagirwa ubumwe bw’Abanyarwanda, waba utatiriye igihango cy’igihugu. Twirinde gusinda kugira ngo twe kwibagirwa amateka yacu.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura by’uyu mwaka bifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *