Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ba Jenerali be kwirinda kugambanira RDC; ahubwo bakayirwanirira kugeza ku rupfu.
Tshisekedi yabibawiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira, ubwo yabakiraga mu musangiro wabereye mu biro bye.
Ni umusangiro witabiriwe n’abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali muri FARDC, ba Ofisiye bakuru ndetse na ba Ofisiye bato.
Tshisekedi mu ijambo rye yasabye aba basirikare abereye Umugaba w’Ikirenga kubahiriza ibyo biyemeje gukorera gihugu ndetse n’abaturage “kugeza ku gitambo cy’ikirenga (urupfu).”
Yunzemo ati: “Ntimuzigere mugambanira Congo. Ni twe tugize urwego rurinda inzego z’igihugu ndetse n’abaturage bacu. Ntabwo muri abantu basanzwe, ni mwe mutwaye iki gihugu, mutanga ubuzima bwanyu kugira ngo mukize iki gihugu.”
Tshisekedi by’umwihariko yijeje bariya basirikare ko guverinoma ya RDC yiyemeje guharanira imibereho myiza yabo ndetse n’imiryango yabo, abizeza kububaha baba bakiriho cyangwa barapfuye.
Perezida wa RDC yahaye aba basirikare buriya butumwa, nyuma y’iminsi mike Gen John Numbi wahoze ari Umugenzuzi Mukuru wa FARDC amuburiye ko uko yahawe ubutegetsi n’uruhande rwa Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi ari na ko ashobora kubwamburwa.
Ni Numbi by’umwihariko washinje Tshisekedi kwica amasezerano yagiranye n’uruhande rwa Kabila, ahubwo agahitamo “gusenya igihugu.”
Yavuze ko “ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwaranzwe n’imico ndetse n’ibikorwa bibi nka ruswa ishingiye ku nzego, itonesha rikabije, gusahura umutungo w’igihugu, ubwicanyi bushingiye kuri Politiki ndetse no gukorera ibyaha bya Leta muri Katanga no mu burasirazuba bw’igihugu.”
Yunzemo ko kuri ubu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’inzego z’umutekano z’iki gihugu “zaciwe intege n’itonesha”, mbere yo guhamagarira Igisirikare cya RDC ndetse na Polisi y’iki gihugu “kutumvira ikibi” ahubwo bagafasha RDC guhangana n’akaga katewe na Tshisekedi.


