Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022 Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh aho yitabiriye itangizwa ry’inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika.
Ubwo hafungurwaga iyi nama Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bari muri iyo nama yavuze ko bidakwiye ko hakwiye kwibandwa ku gutandukana n’ibibazo mu rwego rwo gutegura ejo hazaza.
Ati”Ntidushobora gukomeza gutsimbarara mu bihe byashize, twibanze ku gutandukana n’ibibazo; tugomba kureba imbere tugashiraho ejo hazaza twifuza ku baturage bacu. Nguko uko twifuza rwose kubona ubutumire bwo guhurira hano nk’amahirwe yo gufatanya, gushaka ibisubizo , no gushora imari isabwa kugirango tubone ibisubizo. ”
Perezida Kagame avuga ko n’ubwo hari ibibazo byugarije ibihugu , ariko hari n’ibisubizo bishobora gushakwa mu rwego rwo gushakira abaturage ejo hazaza heza.Yongeraho ko kuba afurika yahawe ubutumire muri Arabia Saoudite ari uburyo bwiza bwo kunoza ishoramari.
Iyi nama yabereye muri ‘King Abdulaziz International Conference Center , mu byibandwaho harimo gushimangira umubano ushingiye ku bukungu na politiki hagati y’imbande zombi.Impande zombi zirifuza imikoranire mu buryo bwagutse binyuze mu biganiro bya politiki, ibikorwa remezo by’inganda, kurengera ibidukikije, ingufu, ubwikorezi, amahoro n’umutekano, kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba, guteza imbere inzego z’ubuzima, uburezi, ibikorwa by’ubutabazi, kwihaza mu biribwa n’ibindi.


