Ntitwifuza ko Bagosora ashyingurwa mu Bufaransa- Alain Gauthier

Nyuma y’urupfu rwa Bagosora Teoneste, waguye mu gihugu cya Mali aho yari afungiye kubera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuryango CPCR uvugira abahohotewe ntushaka ko ahambwa mu gihugu cy’u Bufaransa.

Mu nyandiko ngufi yanyujije, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, ku rubuga rw’Ihuriro ry’abahohotewe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (CPCR) mu gihugu cy’u Bufaransa, Bwana Alain Gauthier, uyobora uyu muryango, ntiyigeze arya iminwa. Yagize ati « urupfu rwa Bagosora rwateye abantu kwibaza : Bagosora azashyingurwa he ? […] Ntitwifuza ko Teoneste Bagosora na we ashyingurwa ku butaka bw’u Bufaransa »

Aya magambo yayatewe ahanini no kuba urupfu rwa Bagosora rwabitswe n’umuhungu we, Achille Bagosora, utuye mu gihugu cy’u Bufaransa. Ariko cyane, ngo ni ukubera kuba « U Bufaransa bwarakiriye umurambo wa Barayagwiza Yohani Bosiko muri 2010 n’uwa Bikindi Simoni mu 2018 ».

Bwana Alain Gauthier akomeza agira ati « Ntibikwiye ko igihugu cy’u Bufaransa, cyabaye ubuhungiro bw’abantu benshi bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, gihinduka « ahantu h’ubukerarugendo » ku bantu bose bakumbuye ingoma yakoze jenoside ya Yuvenali Habyarimana ».

Uyu mugabo Gauthier, witangiye we n’umuryango we gukurikirana abakekwaho jenoside bose bahungiye muri iki gihugu, asobanura ko basaba, babikuye ku mutima , abayobozi b’u Bufaransa ko « mu gihe cyose bagezwaho ubwo busabe, bakwiye kwanga ko umurambo wa Bagosora ushyingurwa mu Bufaransa, aho benshi bo mu muryango we batuye ».

Barayagwiza Yohani Bosiko na Bikindi Simoni bavugwa ko bashyinguwe mu gihugu cy’u Bufaransa, na bo, kimwe na Bagosora, bari barahamijwe n’Urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. By’umwihariko, Barayagwiza yari Perezida w’ishyaka rya CDR, akaba n’umwe mu bashinze radiyo rutwitsi RTLM. Naho Bikindi, wari umuhanzi ukunzwe cyane kuva mu myaka ya 1980, azwi mu rusobe rw’indirimbo zashishikarizaga abahutu kurimbura abatutsi, haba muri muri za mitingi cyangwa Radio Rwanda na RTLM.

Bwana Bagosora apfuye atarangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 35 yari yarakatiwe na TPIR. Mu kwezi kwa mata 2021, umucamanza Carmel Agius yari yanze ubusabe bwe ku « gufungurwa atarangije igihano », bisanzwe bihabwa abagororwa ngo bagaragaje ukwicuza. Umucamanza yasobanuye ko Bagosora we « nta nkomanga n’ukwicuza » yigeze agaragaza ku byaha ndengakamere yakoze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *