Ntitwifuza kugirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya- Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko igihugu cye cyiteguye kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga, gusa kikaba kitazigera na rimwe kiwugirana n’ibihugu by’indyarya.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabitangaje ku wa kane w’iki cyumweru, ubwo yari yasuye abaturage bo mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, mu rwego rwo kubamurikira Guverineri mushya w’iyo ntara, Albert Hatungimana.

Perezida Ndayishimiye yahamagariye impunzi z’Abarundi zahunze igihugu mu myaka itanu ishize gutahuka ku bwinshi, zigafatanya n’abandi baturage kubaka igihugu yemeza ko gifite amahoro n’umutekano.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko “Igihugu gifite intego kinakora cyane kidashobora guceceka, mu gihe abakobwa n’abahungu bacyo babayeho mu buzima bubi mu nkambi z’impunzi”, asaba Abarundi guhamagara bene wabo ku materefoni bagatahuka.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta gihugu gifite ububasha bwo gufata bugwate impunzi zifuza gutahuka, ashimangira ko u Burundi butazigera bugirana umubano n’ibihugu by’indyarya.

Uyu mukuru w’igihugu ukunze gukoresha imvugo zijimije nta gihugu yigeze avuga mu izina mu byo yise indyarya.

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Turashaka ko ibyo bihugu twagirana imigenderanire myiza, ntitwifuza kugirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya, igihugu cy’ikiyorobetsi. Ntibishoboka ko hari igihugu kigomba kuvuga ko kigomba gukundana n’u Burundi nyamara cyiyorobeka, cyashyize ihwa mu kirenge kugira ngo turikandagiremo.”

Ibihugu Perezida Ndayishimiye yise indyarya yavuze ko bisa n’ibyafashe impunzi z’Abarundi nk’ingwate, kugira ngo bihishire abasize bakoze amarorerwa mu Burundi.

Impunzi zibarirwa mu bihumbi 400 zahungiye mu bihugu birimo n’u Rwanda muri 2015, kubera imvururu zishingiye kuri Politiki zabaye mu Burundi bijyanye n’uko hari abatari bashyigikiye ko Pierre Nkurinziza yiyamamariza manda ya gatatu.

Muri uwo mwaka wa 2015 mu Burundi hageragejwe Coup d’Etat ubwo Perezida Nkurunziza yari i Arusha muri Tanzania, gusa iza kuburizwamo abari bayiteguye baza guhunga.

Birashoboka ko abo bahunze ari bo Perezida Ndayishimiye yise abakoze amarorerwa, bikavugwa ko mu bihugu bahungiyemo birimo n’u Rwanda.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi budashobora kugirana umubano n’ibihugu by’indyarya mu gihe u Rwanda bitazwi ko ruri muri ibyo bihugu rwakunze kugaragaza ko rwiteguye kongera kugirana imigenderanire n’u Burundi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *