Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’uRwanda “Amavubi” Ntwali Fiacle agiye kwerekeza mu ikipe ya Kaizer Chiefs avuye muri TS Galaxy yo muri Africa y’Epfo.
Ku mugoroba wo ku Gatanu taliki ya 12 Nyakanga 2024 nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu muzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’uRwanda, yaba agiye kujya muri imwe mu makipe akomeye muri Africa Y’Epfo.
Bitangazwa ko ikipe ya Kaizer Chiefs yamaze kumvikana na TS Galaxy kugirango go bagure Fiacle.
Uyu muzamu uri mu bakomeye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ifite yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe.
Amakuru aturuka muri Africa y’Epfo yemeza ko uyu agomba kugurwa ibihumbi 400 y’amadorali y’amerika kugira ngo asinye muri Kaizer Chiefs.
Ntwali Fiacle yageze muri TS Galaxy muri 2022 avuye muri AS Kigali. Mu mikino 29 Fiacle yakinnye muri uyu mwaka, 12 muri yo nta gitego yinjijwe.


