Kabalisa Salomo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu aravugwaho kugurisha Inka enye z’umuturage bikamuteza ubukene, n’ubwo we abihakana akavuga ko atazi uko zisa.
Kuri uyu wa gatanu, tariki 10 Mutarama 2024, Iki ni kimwemu bibazo Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yakirijwe mu ruzinduko amazemo iminsi mu karere ka Nyabihu.
Mu kiganiro cyihariye Habiyaremye Thomas, ushinja Gitifu kuymugurishiriza inka yahaye BWIZA yahamije ko Gitifu Salomo yamuriganyije inka 4 bikaba byaramuteye ubukene, no guhora asiragira mu buyobozi.
Habiyaremye usanzwe atuye mu Murenge wa Kintobo avuga ko Inka yariganyijwe na Kabalisa yari azororeye mu murenge wa Rambura, ari nawo asanwe ayobora.
Ati “Twagize ikibazo cy’ubwatsi muri Kintobo, ariko muri Rambura hakaba Gitifu w’akagari wari inshuti y’umuryango ambwira ko buhari, Inka ndazimura n’umushumba waziragiraga ajyana nazo nkajya mugemurira ibyo guteka, nkanazigurira ubwatsi ariko naje gutungurwa ubwo Gitifu w’umurenge yazigurishaga mu maso y’abaturage ndetse nagerageza kwiyambaza inzego zitandukanye zikansiragiza, ku buryo kuva muri Kanama 2024 n’ubu ntarabona undenganura.”
Akomeza avuga ko yashenguwe no kubona Inka ze zarimo imwe yakamwaga Litiro 10, indi igakamwa Litiro 5 ku munsi, n’inyana zazo zigurishwa Miliyoni 1 300 000 Frw ntanamenye uwayatwaye hagati ya Gitifu Kabalisa n’umugore wa Nyakwigendera, we agahamya ko zitari kujya munsi ya Miliyoni 4 Frw.
Agakomeza avuga ko kubera Gitifu Kabalisa akingirwa ikibaba n’Umuyobozi w’akarere byatumye aho ageze hose amera nk’uwaguzwe, ikibazo cye nticyumvikane.
Ati “Inka zanjye zagurishijwe Tariki 03 Kanama 2024, negereye Umukozi wa RIB Nyabihu ambwira ko ikibazo cyanjye nagishyikiriza Umuyobozi w’Akarere, kubera bitari mu minsi y’akazi mugeraho Tariki 05 Kanama ndetse barananansinyira mu bunyamabanga bwe ko banyakiriye, nkomeza nandika amabaruwa nibutsa noneho bakanga kunsinyira, nigira inama muri Nzeri yo kwandikira Intara y’Iburengerazuba ariko nabo ntacyo baramfasha kugeza ubu.”
Akomeza avuga ko byamugizeho ingaruka nyinshi zirimo kuba abana be bari kujya mu mirire mibi kubwo kubura amata, akaba yarabuze ifumbire kandi asanzwe ari umuhinzi mworozi, ndetse akanababazwa ni gusiragizwa bya hato na hato mu nzego ariho ahera avuga ko akeneye ubuvugizi agasubizwa Inka ze.
Tuyishime Elie, Umukuru w’umudugudu wa Rwamikeri, ho mu kagari ka Ryinyo mu murenge wa Kintobo aho Habiyaremye yari yororeye ahamya ko Inka ari ize, ko yazimye agiye gushaka ubwatsi.
Ati “Inka ni iza Habiyaremye, ariko akaba yari yarazimuriye muri Rambura mu kagari kayoborwaga na Gitifu uvuka hano iwacu muri Ryinyo ngo zibone ubwatsi, ariko twatunguwe na buryo ki zagurishijwe umuturage agasigarana ubukene kandi yari asanzwe yifashije.”
Kabalisa Salomo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu kiganiro yahaye BWIZA ahakana ibyo kugurisha inka z’umuturage.
Ati “Nta nka z’umuturage nigeze ngurisha, kuko ntazi n’uko zasaga, ibi umuturage avuga ni uguharabika umuntu, akumva ko kubyomeka ku muyobozi biri bugire uburemere.”
Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu mu kiganiro yahaye BWIZA avuga ko ikibazo cy’uyu muturage cyamugezeho inka zaramaze kugurishwa.
Ati “Ikibazo umuturage yakingejejeho inka zaramaze kugurishwa na Madamu wa nyakwigendera, dushyiraho itsinda rirakurikirana ntiryabona igisubizo nyacyo kuko buri muturage yavugaga ibye, none twashyizeho irindi rihuriweho ngo ricukumbure hamenyekane nyirazo azihheshwe.”
Akomeza avuga ko ha mbere bari bagowe no gukemura iki kibazo bagira inama Habiyaremge kugana ubutabera akabushyira ibimenyetso byimbitse bukamurenganura, kuko bo nk’ubuyobozi bari bagambiriye kumvikanisha abaturage.






