Nyabihu: Habonetse ibimenyetso bigaragaza ukuri ku kibazo kiri hagati ya koperative n’akarere

Habonetse ibimenyetso bikuraho icyari urujijo ku kibazo gishingiye ku mutungo kimaze igihe kirekire hagati y’abanyamuryango ba koperative yo Guhinga no Guhunika ibirayi yo mu karere ka Nyabihu izwi nka KOGUGU yahoze ari impuzamashyirahamwe I.A.N, n’ubuyobozi bw’akarere.

Ibi bimenyetso BWIZA ifitiye kopi byagiye biboneka mu biro bya Leta no mu maboko y’abanyamuryango b’icyari impuzamashyirahamwe I.A.N ndetse inyinshi muri zo zikaba zaranditswe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe, n’ubwo uburiho ubu bwo bwavugaga ko iyi mpuzamashyirahamwe itigeze ihabwa ikibanza.

Kuboneka kw’inyandiko byatewe n’inkuru yo ku wa 22 Gicurasi 2022 yanditswe na BWIZA, ivuga ku buriganya bw’imitungo ya Koperative KOGUGU yigaruriwe n’akarere ka Nyabihu kandi nta ruhare kayifiteho.

Ni inkuru yagaragazaga ko abanyamuryango bibumbiye muri Koperative izwi nka KOGUGU ikorera mu karere ka Nyabihu, ubwo bari bababajwe no kutishyurwa ingurane y’ibyabo byigaruriwe n’akarere mu myaka 8 yari ishize ndetse ngo bakaba bari barasiragiye inshuro nyinshi muri iyo myaka 8, bishyuza ariko amaso yabo agahera mu kirere.

Ubwo BWIZA yakoraga iyi nkuru ikanagera ku basomyi bayo ku wa 22 Gicurasi 2022, havugwagamo abanyamuryango batazwi kandi ngo ari na bo bajijisha akarere ko koperative ari iyabo kandi babeshya. Ibintu umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yasubizaga ariko na we atabizi neza.

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Nyabihu-Abanyamuryango-ba-Koperative-KOGUGU-barashinja-akarere-kubariganya

Uko ikibazo gihagaze

Muri izi nyandiko, hagaragara abandi banyamuryango nyabo bashinze Koperative ndetse banayifitiye ibimenyetso ko ari bo bayishinze mu gihe abasabaga ingurane y’ibyabo bayiyitira [bivuze ko nta ruhare babigizemo ubwo yashyingwaga nk’uko bigaragazwa na zimwe mu nyandiko].

Zimwe muri izi nyandiko harimo n’ibaruwa yanditswe n’uwari Burugumesitiri, Mpate Enéas, atanga ikibanza cyo kubakamo inzu y’impuzamashyirahamwe (I.A.N), aho uyu Burugumesitiri n’abayoboraga I.A.N [Yahindutse KOGUGU], basinyanye amasezerano yo ku wa 8 Nzeri 1999 mu gihe Meya Mukandayisenga Antoinette, mu nkuru iheruka yari yabwiye BWIZA ko Koperative itigeze ihabwa ikibanza ahubwo yagitijwe, bityo ko akarere kisubije ubutaka bwako.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko imitungo KOGUGU yishyuza ari iyayo bikubiye mu mabaruwa atandukanye BWIZA ifitiye kopi, harimo ibaruwa yo kuwa 05/02/1999 yanditswe n’abagize Komite ya I.A.N ikandikirwa Burugumesitiri wa Komini Nkuli basaba ikibanza cyo kubakamo, amasezerano yo kuwa 08/09/1999 yakozwe hagati ya Burugumesitiri wa Komini Nkuli, Mbeta Enéas n’abahagarariye impuzamashyirahamwe I.A.N ko ihawe ikibanza cyo kubakamo inzu zo gukoreramo, bakagenera na Kopi Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri.

Hari kandi ibaruwa yo kuwa 02/12/1996 yanditswe na Burugumesitiri Murindahabi Joseph, asaba I.A.N inguzanyo, ibaruwa N°219/05.01.02/NKL/96 yo ku wa 09/12/1996 Burugumesitiri Murindahabi Joseph yandikiye na none I.A.N asaba inguzanyo ya 1.000.000 frw yagombaga kwishyurwa mu gihe cy’amezi 10 [ Ibihumbi 100.000 frw buri kwezi], ibaruwa yo ku wa 13/12/1996 yanditswe na Burugumesitiri Murindahabi Joseph, yakira amafaranga ya I.A.N angana n’ibihumbi magana atandatu (600.000 frw), amasezerano yo ku wa 07/11/1997 yakozwe hagati y’abakozi ba Komini Nkuli [Bushuli Vincent na Munyarugerero Jean de Dieu] n’umucungamutungo wa I.A.N ariwe Rupiya Jonathan, ubwo bahabwaga ibishyimbo [620 kgs] ku gaciro ka Frw 148.800 na yo atigeze yishyurwa.

Hari kandi ibaruwa yo kuwa 17/03/1999 yanditswe n’ushinzwe ubukungu na tekinike muri Komini Nkuli, Rurangirwa Désiré, akagenera kopi Burugumesitiri wa Komini aho yasabaga I.A.N gukorana Kontaro y’inzu yubakwaga na I.A.N kuri Komini, ibaruwa yo kuwa 3/11/1999 yanditswe na Burugumesitiri wa Komini Nkuli yandikiye Bushuli Vincent ngo yishingire abakozi bahabwe ideni ry’ibishyimbo, ibaruwa N°0806/07.03/04/2006 yo ku wa 21/06/2006 yanditswe n’ uwari Meya w’akarere ka Buhoma [ariyo Nyabihu y’ubu] Ngirabatware Charles asubiza ibaruwa ya I.A.N, ayizeza kuzishyura amadeni yose akarere kabereyemo Koperative, ibaruwa yo kuwa 26/01/2020 , yanditswe na Rupiya Jonathan yibutsa umuyobozi w’akarere ku ibaruwa yako yo kuwa 21/06/2006, ibaruwa yo kuwa 17/08/2020 yanditswe na bamwe mu banyamuryango ba Koperative bishyuza akarere, bikamenyeshwa Perezida wa Njyanama, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, ushinzwe amakoperative mu karere ndetse na Gitifu w’umurenge wa Mukamira.

Nyuma yo kwegeranya no gusesengura aya mabaruwa yose, umunyamakuru wa BWIZA yavuganye n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko harimo urujijo, bityo ikibazo agishyikiriza umukozi mu karere ushinzwe imari (DMO) ngo agikurikirane.

Meya Mukandayisenga yagize ati: “Izo nyandiko zose mugaragaza nka BWIZA muzifotoze noneho muzoherereze umukozi w’akarere witwa Jean Paul Twagirayezu azisuzume, noneho harebwe uburyo Njyanama yaterana igasuzumira hamwe ikibazo no kugena uburyo n’ingano y’ingurane ikwiriye guhabwa abanyamuryango ba KOGUGU bitabangamiye uruhande na rumwe.”

Akimara gushyikirizwa inyandiko zose n’amabaruwa yavuzwe haruguru, umukozi w’akarere Twagirayezu Jean Paul, yavuze ko nyuma yo kuzisuzuma na we yazishyikirije umunyamategeko w’akarere ngo arebe niba zujuje ubuziranenge. Yagize ati: “Nyuma yo gucishamo amaso, nasanze ari byiza ko zabanza no gusuzumwa n’umujyanama w’akarere mu by’amategeko ( Legal advisor) ari naho bikiri kugeza ubu mu gihe tugitegereje gukorana inama n’abanyamuryango bose (baba abiyitirira Koperative n’abavuga ko aribo bayishinze) kugira ngo akarere kishyure kazi neza abagomba kwishyurwa.

Mu nkuru iheruka, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yari yabwiye BWIZA ko akarere katigeze gatanga ikibanza ahubwo ko katije ubutaka impuzamashyirahamwe I.A.N ko ari nayo mpamvu hazatangwa ingurane y’ibiri hejuru y’ubutaka gusa kandi ko bitazarenza ukwezi kwa Gashyantare 2023, none igihe cyari cyatanzwe nacyo kirenzeho ukwezi kumwe.

BWIZA izakomeza kubakurikiranira iki kibazo kugeza igihe akarere kazagikemurira, abanyamuryango nyabo ba Koperative bakamenyekana ndetse bagahabwa n’ingurane z’umutungo wabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *