Nyabugogo: Abarenga 10 bahanutse hejuru y’igorofa bashaka kureba Perezida Kagame

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abantu 12 ari bo bakomeretse, nyuma yo guhanuka ku igorofa riri i Nyabugogo kubera umubyigano bishimira kureba Perezida Paul Kagame.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo iyi mpanuka yabaye.

Perezida Kagame wari uvuye gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Rubavu ubwo yari ageze i Nyabugogo yavuye mu modoka mu rwego rwo gusuhuza abaturage.

Umukuru w’Igihugu kandi yari yakoze igikorwa nk’icyo ubwo yari ageze mu mujyi wa Musanze.

Abaturage kubera kumwishimira bamwe buriye hejuru y’amazu kugira ngo babashe kumureba neza; gusa ku bw’amahirwe make icyuma cy’inzu y’ahazwi nko ku mashyirahamwe bari begamiye kiza gucika birangira bahanutse.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu itangazo bwasohoye bwavuze ko “abantu 12 barimo abagore bane n’abagabo umunani ni bo bakomerekeye muri iriya mpanuka”, babiri muri bo bakaba barembye cyane.

Umujyi wa Kigali wavuze ko abakomeretse kuri ubu bari kuvurirwa mu bitaro bya Kigali (CHUK), wungamo ko ukomeza kubakurikiranira hafi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *