Nyagatare: Amazi y’ibirohwa bavoma abatera indwara ziterwa n’umwanda

Abatuye mu mirenge ya Rukomo na Gatunda mu karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe no gukoresha amazi mabi abatera indwara ,bagasaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’amazi muri iyo mirenge .

Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo hari hashyizwe amavomo ariko yangiritse kuburyo babura aho bavoma amazi meza bakavoma amazi yo mu gishanga nayo arimo isayo .

Umwe mu baturage yagize ati: ” Hano dufite ikibazo cy’amazi ,uretse ahari hashyizwe impombo naho nta mazi agihari . Umuturage kugira ngo abone amazi yo guteka bimusaba kuvoma mu gishanga amazi mabi .Ayo mazi arimo niyo dutekesha tukanayamesesha .”

Umwe mu baturage yemeza ko amazi mabi bavoma abatera uburwayi.

Ati: ” Amazi tuvoma mu muferenge aba yanduye .Dusaba ko baduha amazi kuko na hano iyo yakamye tujya kuvoma mu Muvumba kandi nayo ni mabi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko umushinga mugari wo Kubaka uruganda rw’amazi rushya uzakemura burundu ikibazo cy’amazi kimaze igihe kivugwa muri aka karere nkuko byemejwe na Gasana Stephen umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare.

Ati:” Umushinga wari wakomwe mu nkokora na COVID-19 ariko ubu imirimo yaratangiye kandi nurangira uzasubiza ikibazo cy’amazi yo kunywa no kubona amazi y’amatungo ndetse no kuhira imyaka .”

Bamwe mu baturage bavuga ko kuvoma amazi y’ibirohwa bibatera indwara ziterwa n’umwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *