Nyagatare: Umuturage yataye ku munigo umu-DASSO

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO, yamutuye hasi ari kumuniga.

Gitifu w’Akagari ka Musenyi byabereyemo, Twahirwa Gabriel, yatangarije KT ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.

Avuga ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa Safari George akabarwanya bigera aho atura hasi DASSO aramuniga amukurwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi w’agateganyo, Mutware Hercule.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Gatabazi yatangarije TV1 agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo. Yavuze ko buyobozi bukwiriye kuba bukemura ikibazo hatajemo kujya mu mitsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *