Nyagatare: Umuyaga udasanzwe usize abaturage mu ruhuri rw’ibibazo

Abaturage bo mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bari mu kaga nyuma y’uko umuyaga udasanzwe wabibasiye ugasambura inzu zabo ndetse ukanabatwara bimwe mu bikoresho byo mu ngo. Ubuyobozi bwemeje ko kuri ubu inzu 55 ari zo zimaze kwemezwa ko zasenywe n’uyu muyaga.

Abaturage bibasiwe cyane n’uyu muyaga wo ku wa 18 Ukwakira 2023 ni abo mu tugali twa Rukuzo na Nyarupfubire, baravuga ko uyu muyaga utari usanzwe bitewe n’imbaraga bemeza ko wari ufite ndetse no kuba wabibasiya nta n’imvura nyinshi iri kugwa.

Abaganiriye na RBA bavuze ko inzu zabo zasenyutse cyane ku buryo ibisenge byazo byashwanyaguritse cyane ndetse ngo hari na bimwe mu bikoresho byabo uyu muyaga watwaye ku buryo ubu batanazi aho biherereye kuko hari n’ibyaguye mu ntera irenga iya Kilometero ebyiri uvuye aho byari biri.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Nta mvura yari irimo, akavura kaguye mbere birangije haza muyaga. Inzu zari zikomeye ariko ndakubwira ngo n’ibiti byose byarimbaguritse ntacyasigaye gihagaze.”

Undi we uvuga ko uyu muyaga wanamukomerekereje abana yagize ati “ Njye ntabwo nari mpari, babimbwiye ndi mu murima barambwira bati abana bawe amabati yabamaze tebuka uze utabare, mpangeze nsanga ibintu byangiritse inzu yarindimutse, ubu nta kintu n’iki na kimwe kiri mu nzu.”

Hari n’uwagize ati “ Inzu zacu zari zikomeye, twari twicaye mu nzu tujya kubona tubona umuyaga uraje, urasimbiza, tubona byose biragurutse n’imyenda ubu rwose dukeneye ubuvugizi n’ukudufasha.”

Aba baturage kuri ubu baravuga ko nta hantu ho kuba bafite kuko aho babaga hose hasenyutse, bagasaba ubufasha bwo kugira ngo babashe kubona aho bikinga cyane ko n’ikirere kigaragara ko kirimo indi mvura ishobora kuza kubasanga hanze ikaba yabanyagira.

Umuyobozi w’umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony nawe yemeza ko uyu muyaga udasanzwe ati, “Ni umuyaga mu by’ukuri waje ubona ufite umuvuduko mwinshi kuko murebye nk’aya mazu murabona ko ari amazu akurungiye, yubatse ateye n’isima ndetse murabona ko hari n’aho umuyaga wagerageje gutwara ibisenge bikanga kuko byari biziritse ugatwara amabati. Ntabwo ari ikibazo cy’uko amazu yari yubatse nabi n’ikibazo cy’umuyaga ubona ko wazanye imbaraga kuko iyo urebye n’ahantu amabati yaguye, umuyaga watwaye amabati uyata nko mu birometero nka bibiri”

Gitigu Bagabo akomeza agira ati “Tumaze kubarura amazu asaga 55 kandi turacyakomeje, igikurikiraho rero ni ukureba uko twahungisha abaturage kugira ngo batongera kuza kunyagirwa n’imvura iramutse iguye, ikindi n’ugukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo turebe ko babona ubundi butabazi.”

Uretse inzu z’abaturage kandi uyu muyaga wanangije imyaka yabo yari ihinze mu mirima, usenya n’agakiriro. Gusa ntiharatangazwa niba wari umuntu waba yishwe n’uyu muyaga.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’Ikirere cyari cyatangaje ko muri iyi minsi yo kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2023 mu Rwanda hateganyijwe umuyaga urimo n’uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda mu bice byinshi by’Uturere twa Nyamasheke, Musanze na Nyarugenge no mubice bito by’Uturere twa Rusizi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Gakenke, Kamonyi, Gasabo, Bugesera, Ngoma na Nyagatare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *