Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare biganjemo urubyiruko, kuri iki Cyumweru bitabiriye urugendo rwo kwibohora (Liberation Walk) rubanziriza kwizihiza Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri mwaka ku itariki 4 Nyakanga .

Ni urugendo rwahereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, rusorezwa ahitwa Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahabitse amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko ari ho hari agace ingabo zahoze ari iza RPA zigaruriye bwa mbere mu Rwanda ahazwi nko kuri “Agasantimetero”.
Aha kandi ni na ho hari indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi n’ebyiri z’ubutambike, iyi ikaba yarimo akameza n’intebe uwari umuyobozi w’urugamba icyo gihe ari na we Perezida w’u Rwanda ubu, Paul Kagame, yakoreshaga mu gutegura neza urugamba.

Uru rugendo rw’ibirometero 21 kandi, runagamije kwishimira ibimaze kugerwaho muri aka Karere ka Nyagatare mu myaka 29 ishize, harimo kuba muri aka Karere hamaze kugezwa ibikorwa remezo nk’imihanda ya kaburimbo n’iy’imihahirano yose hamwe ireshya na kilometero 1,014, harimo ibirometero 195.4 bya kaburimbo.
Uhasanga kandi amavuriro 106 arimo ibitaro bibiri byo ku rwego rw’Akarere n’Ibigo Nderabuzima 21, ibigo by’amashuri 273 bikubiyemo amashuri abanza 185, ayisumbuye 76, ay’ubumenyingiro 10, na Kaminuza ebyiri, hakaba hanishimirwa iterambere ry’ubworozi, aho muri aka Karere habarizwa inka zisaga ibihumbi 217 n’andi matungo, bitanga ibikomoka ku bworozi birimo amata, inyama n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ndetse n’Abasenateri batandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko, ni bamwe mu banyacyubahiro bifatanyije n’abaturage muri uru rugendo nk’uko tubikesha RBA.


