Nyamagabe: Abagore n’abakobwa baremeza ko ibiciro bya cotex bikibagoye

Abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari, mu Mudugudu wa Karama, barasaba Leta ko yabafasha ibiciro bya cotex bikagabanyuka kuko bikibagoye kandi bazicyenera buri kwezi, aho bavuga ko iyo bazibuze bitabaza ibitambaro ariko batizeye isuku yabyo bikaba bishobora kubagiraho ingaruka nyinshi zitandukanye zikomoka ku mwanda mu myanya y’ibanga.

Ubwo Bwiza.com yageraga muri aka gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 01 Mata, yaganiriye n’abaturage batandukanye batubwira impungenge zitandukanye bafite.

Mukabanyana Sperancia umubyeyi utuye muri aka gace twaganiriye, yatubwiye ko ku myaka ye atacyijya mu mihango ngo acyenere cotex ariko bimugora kuba zihenze, kuzigondera bitoroshye, kuko afite abana b’abakobwa bazikenera.

Yagize ati:” Njyewe sinkijya mu mihango ngo nkenere biriya bintu ariko biba bigoye iyo abana bayigiyemo cyane ababanyeshuri kuko ntiyajya ku ishuri atabibonye ari mu mihango umuntu akubita inzu ibipfusi akabibona ariko birahenze harinibigura mu gihumbi yabibura agasiba kuko atajya ku ishuri atazifite”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko iyo abwiye abana be gukoresha ibitambaro batabyemera kuko ngo bo babijyenzaga nubwo hari ngo abandi bacyibikoresha.

Mukagasarabwe Pelagie nawe utuye muri aka gace yavuze ko cotex zihenze ariko nubwo we azikenera yahisemo kuziharira abakobwa be we agakoresha ibitambaro.

Yagize ati:” Cotex zirahenze kandi hari n’igihe umuntu ajya mu mihango mu rugo bimeze nabi burundu agakoresha ibitambaro kuko ntiwaba ufite abakobwa bane ngo babone cotex nawe uzibone”.

Asobanurira uko umuntu akoresha udutambaro yagiye mu mihango yagize ati:” Uba ufite ibitambaro ugiye gukoresha ubwa mbere cyangwa usanzwe ukoresha ukabikoresha ukajyenda ubihindura uko byuzuye warangiza ukabimesa ukabyanika mu gikari mu ibanga rikomeye kugira ngo abana batabimenya n’abandi”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nubwo abikoresha atabyizeye bishobotse cotex zakatuka bakajya bakoresha cotex kuko arizo zabigenewe.

Nshimyemuremyi Ephrem ucuruza cotex muri aka gace, avuga ko koko abaturage bamubwira ko cotex zihenze ndetse nta n’abakiriya bazo abona. Uyu mucuruzi yavuze ko koko yabyumvise ko cotex zakuriweho amahoro ariko ntacyahindutse yavuze ko agapacyi ka cotex za super akarangura magana atandatu na mirongo itatu akakagurisha maganarindwi.

Abakobwa bavuganye na Bwiza.com bo muri aka gace batifuje ko amazina yabo ajya hanze, bavuga ko izi cotex zihenze kandi bibagora Leta ikwiye kugira icyo ikora ibiciro bya cotex bikagabanuka.

Iki kibazo gikomeje kugaragara nyuma y’aho mu minsi yashize minisiteri y’ubucuruzi yatangaje ko yakuyeho amahoro ku bikoresho abagore n’abakobwa bacyenera bari mu mihango.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyamagabe, Bwana Kayiranga Callixte, mu kiganiro n’ikinyamakuru Bwiza.com yavuze ko ibyo kuba amahoro byarakuweho ku bikoresho abagore n’abakobwa bacyenera bari mu mihango abizi ariko ibyo ari ibikoresho by’isuku bisanzwe umuntu agura nk’uko agura ibindi byose “nubwo byaba bihenze umuntu yagerageza akabigura kugira ngo arusheho kugira isuku”.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *