lo.jpg

Nyamagabe: Abo mu mirenge ya Mbazi na Kibumbwe bahangayikishijwe n’ikiraro kibahuza

Abaturage bo mu mirenge ya Mbazi na Kibumbwe, mu Karere ka Nyamagabe, ho mu Ntara y’Amajyepfo, barasaba Leta kubakorera iteme/ikiraro kibahuza kuko kibateye ubwoba.

Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge baganiriye na Bwiza.com ubwo yasuraga iki kiraro gihuza iyi mirenge yo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko iki kiraro kibateye ubwoba kuko benshi batabasha kucyambuka kubera ubwoba ndetse kikarushaho kubatera ubwoba iyo cyuzuye kuko umugezi wa Rukarara gicaho wuzura ukakirenga.

Mu Murenge wa Mbazi, twaganiriye n’umusaza Habimana Mathias ndetse na Hitimana Francois.

Habimana yagize ati:” Iri teme kuba ridakoze mu myaka yatambutse n’ubu byangiza byinshi ndetse rinadutera ubwoba ko hagira abantu bagwamo nk’uko byagenze mu myaka yashize”. Uyu musaza yakomeje avuga ko iri teme riramutse rikozwe byakwagura ubuhahirane n’abaturanyi babo bo mu yindi mirenge cyane cyane uwa Kibumbwe baturanye.

Hitimana Francois we yagize ati:” Iri teme kuba ridakoze bidutera ubwoba bwinshi nk’ababyeyi kuko nka njye mfite abana biga mu murenge wa Kibumbwe iyo imvura yaguye bamara iminsi batajya kwiga kuko Rukarara yuzura ikarenga iteme”.

Yongeyeho ko iri teme ribahuza na benshi bava mu duce twinshi dutandukanye ndetse nabo bakabasha kujya gukorera no gushaka serivise mu murenge wa Kibumbwe.

Abo mu Murenge wa Kibumbwe twaganiriye ni Mukashema Agatha na Muhimpundu Athanasie.

Mukashema yagize ati:” Ririya teme riteye ubwoba kuko njye sinshobora no kuryambuka mpagaze ndyambuka nkambakamba kuko mbankeneye cyane kwambuka”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko kubera akazi asanzwe akora ko kurangura no gucuruza imboga n’imbuto bimusaba kwambuka iri teme kenshi ariko bigoye kubera uko rimeze kuri ubu.

lo.jpg
Ikiraro gihuza imirenge ya Mbazi na Kibumbwe ahazwi nko ku iteme ryo mu murwa (Ifoto: RUKUNDO Eroge)

Muhimpundu Athanasie nawe yasabye ko iki kiraro gikorwa. Ati:” Kuri njye birangora cyane kuba iri teme ridakoze kuko njye baranyambutsa niyo njyanye umutwaro mu isoko barawunyambukiriza bakawunshyirira hakurya”.

Akomeza avuga ko icyo asaba Leta ari uko yabafasha wenda nabo bagatanga imiganda bo n’abagabo babo ariko iri teme rigakorwa.

Twajyerageje kuvugana n’ubuyozi bw’Akarere ka Nyamagabe ntibyakunda ndetse n’ubuyozi bw’Umurenge wa Kibumbwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Ndagijimana Valens, avugana na Bwiza.com yavuze ko iri teme arizi bari kurikorera ubuvugizi rizubakwa mu ngengo y’imari itaha.

Yagize ati:” Nibyo koko iryo teme ndarizi gusa twari twabanje gukora ririya ryo mu kirere riduhuza n’umurenge wa Kaduha”. Yongeyeho ko bizwi ko aho hantu hangiritse gusa ngo bagiye gukora ubuvugizi ku buryo umwaka utaha w’ingengo y’imari hazitabwaho. Uyu muyobozi yavuze ko kandi iri teme bazaryubaka bisanzwe hakoreshejwe amabuye n’imbahu na sima.

Iri teme ntabwo rihuza imirenge ya Kibumbwe na Mbazi gusa kuko hari n’abaturage benshi bo mu yindi mirenge baryambuka bajya mu isoko ry’ahazwi nko mu Miko ho mu Murenge wa Cyanika .

Rukundo Eroge

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *