Nyamagabe: Bahangayikishijwe n’amafaranga bamaze imyaka 7 bakatwa batazi aho ajya

Abaturage bakora imirimo y’amasuku mu mihanda mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko batewe impungenge n’amafaranga bakatwa ku mushahara babwirwa ko ari ay’ubwizigame bwa “Ejo Heza”ariko ntibamenye irengero ryayo mu gihe ubuyobozi buvuga ko butari buzi iki kibazo.

Bamwe muri aba baturage bamaze imyaka 7 muri aka kazi, bose bahuriye ku kwemeza ko batamenya aho amafaranga bakatwa arengera na cyane ko nta butumwa bugufi bugaragaza ko batanze ubwizigame babona.

“ Tumaze imyaka, uyu ni uwa karindwi dusa naho dutangiye badukuraho iyo Ejo Heza. Nta message [ubutumwa bugufi] twigeze tubona, twajya ku murenge bati Ejo Heza baratwoherereza message, nuko tugategereza tugaheba! Kugeza n’iyi saha, ntabwo tuzi amafaranga yacu aho yahereye!” uyu ni umwe mu baturage wavuganye na Isango Star dukesha iyi nkuru.

Mugenzi we yagize ati: “ bamwe bayadukuraho dukora muri aka kazi, nta message twabonye.

Wabaza uti ese ko nta message mbona, bati tuzayohereza! Mbese ikibazo twagize ni uko kugeza n’iyi saha kuba tukiyatanga batubwira ko dukomeze tuyatange, tugakomereza kuri ayo ngayo bitewe na message batwoherereje ariko ntayo turi kubona! Ninayo mpamvu turi kuyatanga twinuba naho ubundi nta kibazo cyayo.”

“ntabwo twakanga gutanga Ejo Heza pe, ni ukuri ni ubwiteganyirize! Ariko se ayo twatanze, ubwo wowe watanga ikintu ukayoberwa aho cyagiye ukumva wakomeza gutanga Ejo Heza kandi n’ibya Leta utazi iyo biri?!”

“ariko icyifuzo twagira, mwadufasha nk’ubuyobozi, ni uko twajya tumenya aho Ejo Heza yacu ijya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, avuga ako iki kibazo cy’aba baturage atari akizi, ariko afatanyije n’izindi nzego bireba, bagikurikirana bakamenya aho ayo mafaranga yabo yarengeye.

Yagize ati: “ntabwo narinkizi ariko byo birashoboka ko umuntu ashobora gutanga umusanzu ariko ugasanga telefoni akoresha ntiyayihuje n’irangamuntu ye. Ubundi kugira ngo ubone message bisaba ko telefone uba ukoresha iba ihuye n’irangamuntu.”

“Rero harimo n’abagiye batanga umusanzu bataratunga n’amatelefone , bakaba bayatunze ubu. Icyo twakora, itsinda turarizi, twazarisura tukajyana n’umukozi wa Ejo Heza akabafasha ahuza amarangamuntu yabo n’amatelefone, akabereka n’uko bagenzura bareba umusanzu, bakoresheje *506#.”

Abaturage basaba ko igihe cyose hari amafaranga runaka akuwe ku mushahara wabo bajya bahabwa ubutumwa bugufi bw’ingano yayo ndetse n’icyo agiye gukoreshwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *