Abaturage bo mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe barasaba Leta ko yabaha abaganga ku ivuriro (Poste de sante) bubakiwe muri ako kagari kabo bakabasha kwivuriza hafi kuko baryegerejwe aricyo kigamijwe ndetse ngo bakanabasha gukoresha ubwishingizi bwo kwivuza bwabo batarinze gukora urugendo rurerure bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Kibirizi.
Kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Bwiza.com yageraga kuri iyi poste de sante, twaganiriye n’abaturage bahatuye bahivuriza batubwira ibibazo bafite.
Aba baturage ntibifuje ko amazina yabo amenyekana.
Uyu yagize ati:” Iyi poste de sante yuzuye umwaka ushize ariko bahavuriye nka kabiri gusa kujyeza ubu”. Uyu muturage yakomeje avuga ko Leta yabaha abaganga kuri iyi poste de sante yo mu kagari kabo bakabasha kwivuriza hafi kuko bayegerejwe aricyo cyigamijwe ntibakore urugendo rurerure.
Undi muturage twaganiriye yatubwiye ko ngo aturuka hasi ku nkombe za Rukarara kugera i Nyarutarama ku Kigo Nderabuzima bigoye, agasaba ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabafasha ikabaha abaganga kuri iyi poste de sante yabo bakabasha kujya bivuriza hafi.
Yagize ati: “Nka njye ubu tuganira nturuka hasi kuri Rukarara biratugora kuva kuri Rukarara hasi tukajya kwivuriza i Nyarutarama leta idufashe idufungurire hano”.
Undi muturage yakomeje avuga ko icyo asaba Leta ari uko yakubita inzu ibipfusi ikabaha nibura umuganga umwe niyo yajya aza gatatu mu cyumweru bakabasha kwivuriza hafi.
Aba baturage bavuga ko kugera ku Kigo Nderabuzima cya Kibirizi bavuye mu Kagari ka Karambo ari isaha n’iminota 25 ugereranyije bitewe nuko ujyenda bishoboka ko byakwiyongera iyo umuntu arwaye kuri moto ho ngo n’iminota 25 cg mirongo itatu bitewe na moto ngo bishyura 500 cyangwa 800 Frw.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kibirizi, Nsabimana Boniface, mu kiganiro kigufi yagiranye Bwiza.com yavuze ko iyi poste de sante igiye kwegurirwa rwiyemezamirimo ariko ataraboneka.
Yagize ati:”Rwiyemezamirimo ntaraboneka”. Iyi poste de sante nta kintu cyerekana ko yigeze ikora kuko ifunze kandi bigaragara ko itigeze ifungurwa niba yaranakoze yakoze igihe gito.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


