Nyamagabe: Barasaba Leta kongera ubukangurambaga bwo gukoresha udukingirizo no kutubegereza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka Akagari ka Nyamugari; mu midugudu ya Kigarama na Karama ahari agasantere kazwi nko mu Kabuga ka Murico barasaba Leta ko yashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gutinyura abaturage bakajya bakoresha udukingirizo bakanatwegerezwa hafi.

Hishamunda Joseph utuye muri aka gace yabwiye BWIZA ko akurikije uko abona aka gace, udukingirizo tudakoreshwa cyane. We avuga ko atadukenera ariko ko hakwiye ubukangurambaga cyane cyane ku rubyiruko rugatinyuka, rukanasobanukirwa kudukoresha neza kugira ngo rurusheho kwirinda ingaruka mbi z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uyu mugabo yagize ati: “Njye ndubatse agakingirizo singakoresha ariko ngiye hanze nagakoresha. Birakwiye ko hongerwa ubukangurambaga mu bantu cyane cyane muri aka gace ku gukoresha no gutinyuka agakingirizo kuko hari n’abagatinya bagahura n’ingaruka nyinshi mbi kubera kubura amakuru kuri ko.”

Bitewe no gutinya udukingirizo, ngo hari amazina menshi baba baratwise, bake bakenera kudukoresha nabo ugasanga batugura nijoro cyangwa se badutuma abana batazi gusoma, bakaba batabazanira utwacyuye igihe. Ati: “N’abadukoresha baba baraduhimbye amazina cyangwa bakatugura nijoro iyo badatumye abana batazi no gusoma ngo bamenye ko kanarangije igihe”.

Sinayobye Isaac usanzwe ukora ubucuruzi buciriritse, yavuze ko kuri ubu mu iduka rye nta dukingirizo afitemo gusa iyo hagize utumubaza amurangira aho yakabona. Avuga ko atatubazwa na benshi akurikije ingano y’abantu batuye muri ako gace. Uyu mugabo yavuze ko kandi igikenewe ari uko hakorwa ukukangurambaga buhagije kandi ku bantu benshi bakarushaho gutinyuka no kumenya gukoresha agakingirizo.

Yagize ati:”Njya ndangira abantu aho babona agakingirizo ariko ni bake. Hakwiye kongerwa ubukangurambaga”.

Umugore w’imyaka 25 y’amavuko utifuje ko amazina ye ajya hanze ni umwe mu babyariye iwabo bakiri bato (we yari afite imyaka 19), bitewe no kutamenya ko agakingirizo ari ingenzi. Yagize ati:” Iyo nzakuba mfite amakuru ku mikorere n’imikoreshereze y’agakiingirizo simba narabyaye ntarashaka”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko icyamuteraga ubwoba ku gakingirizo ari uko abantu bamubwiraga ko umukobwa kamuheramo, n’ibindi byinshi. Asaba Leta ko hakorwa ukukangurambaga buhagije cyane cyane ku rubyiruko, aho bishoboka udukingirizo tukegerezwa abaturage byanashoboka bikaba kuri buri Sibo.

Imibare ituruka mu biro by’Akarere ka Nyamagabe ivuga ko kuva muri Nyakanga 2020 muri Gashyantare 2021 abangavu 248 babyariye iwabo, ubushakashatsi bwo mu 2014/2015 buheruka buzwi nka DHS (Demographic Health Survey) bwo bukagaragaza ko 3% by’abaturege b’Akarere ka Nyamagabe bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Iyo agakingirizo gakoreshwa kandi neza, kashoboraga gukumira izi nda ziteteguwe ndetse n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyamagabe, Kayiranga Callixte yavuze ko hakorwa ibishoboka byose ngo udukingirizo tuboneke hafi ariko hakwiye kongerwa imbaraga mu kutugeza ku baturage hafi hashoboka ndetse n’ubukangurambaga ku gutinyuka no gukoresha agakingirizo.

Yagize ati: “Hakwiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo gutinyuka no gukoresha agakingirizo mu baturage, ubu udukingirizo abajyanama baradutanga no mu mafarumasi”.

Umwanditsi: Rukundo Eroge

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *