asd.jpg

Nyamagabe: Barasaba leta kwita ku Mugezi wa Muzirantwago wuzura ukabangiriza imirima

Abaturage bo mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Nyamagabe bahinga mu mubande unyurwamo n’Umugezi wa Muzirantwago baratabaza Leta ngo ibakorere umuyoboro w’amazi kuko abangiriza imyaka n’imirima iyo wuzuye bikabatera ubukene.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na Bwiza.com muri iki cyumweru ubwo yageraga mu kabande kanyuramo Umugezi wa Muzirantwago bavuze ko kuri ubu imvura y’itumba itariyagwa batabaza Leta ngo ibakorere umuyoboro w’amazi kuko iyo uyu mugezi wuzuye ubatwarira ubutaka n’imirima bikabatera n’izindi ngaruka nyinshi nko kubura aho banyura n’abana babo ndetse n’izindi zirimo ubukene.

Umwe muri aba baturage witwa Nsengumukiza Theophile yahamije ko kuzura kw’uyu mugezi bibatera ubukene bukabije.

Yagize ati:” Uyu mugezi iyo wuzuye uratwangiriza cyane , reba nk’ubu nari naratabiye ibijumba none byaratwawe, narimpafite kandi n’umurima w’urubingo nakuragamo amafaranga none nawo waratwawe”.

Uyu muturage akomeza avuga ko Leta yabakorera umuyoboro w’amazi muri aka kabande nabo bagakora bakiteza imbere Muzirantwago itabatwarira imirima n’imyaka.

Mujyambere Phabien nawe yunze murya mugenzi we agira ati:” Uyu mugezi navutse nkubona ariko mbona wangiza byinshi urugero iyo umuntu ahinze ibijumba iyo wuzuye uraza ugatabataba umuntu agasonza nk’utarakoze”. Uyu mugabo akomeza avuga ko icyo asaba Leta ari uko yabafasha yenda nabo bagatanga imiganda ariko ikabatunganyiriza umuyoboro wagabanya amazi y’uyu mugezi byibuze.

Twizerimana Dathanie nawe yunze murya bagenzi be avuga ko uyu mubande ntacyo umumariye kuko ngo aho yahingaga Muzirantwago yarahatwaye. Ati:” Nta murima nkihagira nsigaranye gatoya cyane katavamo n’ibintunga”. Kimwe na bagenzi be nawe asaba leta ko yabafasha ikabatunganyiriza umuyoboro w’amazi y’uyu mugezi ntajye atwara imyaka yabo.

Aba baturage bo muri aka gace bakomeza bavuga ko yenda igishobora kuba gitera Muzirantwago kugira amazi menshi ari uko hisukamo imigezi myinshi ndetse na Muzirantwago yo haruguru bakozeho imiyoboro ikayohereza.

asd.jpg

Aba baturage bavuga ko kandi uyu mugezi iyo wuzuye atari ugutwara imirima n’imyaka gusa ibangamira n’ibindi byinshi nk’ubuhahirane n’abaturanyi babo bo mu Murenge wa Kibirizi ndetse n’abana bajya kwiga bakabura aho baca.

Ku murongo wa telephone avugana na Bwiza.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Ndagijimana Valens, yavuze ko iki kibazo akizi bari kugikorera ubuvugizi.

Yagize ati:” Ni koko uwo mugezi turawuzi uri muri poroje (project) wo na Rukarara, gusa nyine biriya bintu bibanza gukorerwa inyigo gusa namwe murabizi kubera Corona ingengo y’imari yaragabanutse ariko turabizirikana tuzakomeza kubikorera ubuvugizi”.

Rukundo Eroge

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *