Gutandukana hagati y’abashakanye bigira ingaruka nyinshi cyane mbi cyane cyane ku bana baba barabyaye, aho imwe mu mpamvu nyamukuru ikunze gutera uku gutandukana ari ugucana inyuma kw’abashakanye nk’uko abaturage bo mu Mudugudu wa Murwa, Akagari ka Bwenda, Umurenge wa Kibumbwe, ho mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na Bwiza.com babyemeza.
Aba baturage bavuga ko izo ngaruka ku bana ari uguta amashuri, umwanda ukabije kuko umubyeyi umwe ngo atabasha kwita ku isuku yabo iyo yabasigaranye ari umwe, imirire mibi itera igwingira kuko ngo hari igihe iyo umubyeyi umwe asigaranye abana atabasha kubabonera ibibatunga bihagije.
Aba baturage bavuga ko kandi n’ababyeyi batandukanye bahura n’ingaruka nyinshi zitandukanye nko guhurwa kongera gushaka, kwitakariza icyizere no guhorana urwicyekwe.
Munezero Francine w’imyaka 35 y’amavuko utuye muri uyu Mudugudu wa Murwa akaba amaze imyaka irindwi atandukanye n’uwo bashakanye bari bamaranye imyaka icumi, yatubwiye ko gutandukana hagati y’abashakanye biterwa cyane no gucana inyuma bikagira ingaruka zikomeye ku bana.
Uyu mubyeyi yagize ati:” Iyo uwo mwashakanye aguca inyuma biragora cyane kuba wabyihanganira kandi akenshi niyo ubimubajijeho bitera amahane. Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko iyo abashakanye batandukanye bigira ingaruka zikomeye ku bana babo cyane cyane uburere bwabo burahangirikira”.
Bizimana Augustin w’imyaka 45 nawe utuye muri uyu mudugudu, amaze imyaka 4 atandukanye n’uwo bashakanye bari bamaranye imyaka 18.
Yagize ati:” Gucana inyuma ni ikibazo gikomeye mu bashakanye kuko na njye nicyo cyansenyeye”. Uyu mugabo yakomeje avuga ko gutandukana hagati y’abashakanye bigira ingaruka zikomeye ku bana utibagiwe n’ababyeyi babo kuko iyo umubyeyi umwe asigaranye abana avunika cyane mu kubarera nk’uko bimumereye ubu.
Habyarimana Anastase w’imyaka 50 umaze imyaka 19 yubatse. Yagize ati:” Nibyo koko gutandukana hagati y’abashakanye bireze kandi hari impamvu nyinshi zibitera gusa gucana inyuma hagati yabo mbona ari yo mpamvu ikomeye ibitera. Ibi bigira ingaruka nyinshi zikomeye cyane cyane ku bana babo bashakanye baba batandukanye nko guta ishuri, isuku nkeya ndetse n’ibindi utibagiwe n’ababyeyi babo kuko abenshi bitera ikizere hakaba hari n’abiyahuza ibiyobya bwenge cyangwa bakajya mu buraya”.
Imibare yo mu mwaka wa 2019 yatangajwe muri 2021 n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko imiryango 8941yemerewe n’inkiko gatanya ivuye ku miryango 1311 muri 2018 ikaba yarikubye 6.8.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibumbwe, Gasore Jean Claude, mu kiganiro na Bwiza.com, yavuze ko bakora ubukangurambaga ku miryango ibanye nabi ndetse bakanaharanira uburenganira bw’abana b’abo babyeyi baba batandukanye.
Uyu muyobozi yagize ati: “Nibyo koko ubona ko mu Rwanda abantu bari kugenda batandukana kuburyo imibare igenda yiyongera. Icyo dukora: tugerageza guhugura ababanye nabi tukabashishikariza kubana neza ndetse no gushishikariza ababana batarasezeranye gusezerana kugira ngo amakimbirane akemuke”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abana b’abo bashakanye batandukana icyo babafasha ari uko ibyo amategeko abemerera babibona haba hari n’uwiga agafashwa kuko n’abandi bafashwa.
Rukundo Eroge
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


