img-20210610-wa0036_1.jpg

Nyamagabe: Polisi yafashe uwari umaze kwiba 400,000 Frw yifashishije ikoranabuhanga

Saa tatu z’igitondo ni bwo polisi y’ugihugu ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umusore witwa Ndizeye Jean Claude imukuye mu modoka ya Agence ya OMEGA itwara abagenzi yavaga mu mujyi wa Rusizi yerekeza i Kigali nyuma yo gufatanwa igipfunyika cy’amafaranga 400,000 yari yibye umu agent wa MTN witwa Ndwaniye Emmanuel ukorera ku isoko rya Bushenge mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke.

Nk’uko uyu mu Agent wa MTN Ndwaniye Emmanuel w’imyaka 25 yabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com na we wari uri muri iyo modoka ubwo polisi yari ikimara kuyikuramo uyu Ndizeye Jean Claude imaze kumwambika amapingu, ngo mu ma saa kumi n’imwe n’iminota 50 z’igitondo cyo kuri uyu wa 10 Kamena, ni bwo uyu musore Ndizeye Jean Claude w’imyaka 20 y’amavuko wari uturutse iwabo mu murenge wa Nyabitekeri muri aka karere yamugeragaho aho atuye mu mudugudu wa Gasharu mu kagari k’Impala mu murenge wa Bushenge aje kubikuza amafaranga 414,000 avuga ko ayatumwe na nyina witwa Icyizanye Francine, ngo bagize ibyago bapfusha umuntu ni yo mpamvu ayamutumye ngo amufashe mu gushyingura uwo wapfuye kuko we atabona uko aza kuyirebera,akaba yagombaga gukatwa amafaranga 6000 agasigarana amafaranga 408,000.

Ati: “Kuko yari ansanze mu rugo nkiryamye ntarajya ku kazi, nahise nyamuha nta kindi cyangombwa mubajije, ni na bwo bwa mbere nari mubonye. Nabonaga ivumbi ryamwuzuye ku maguru, maze kuyamuha aragenda nguma mu rugo nitegura kujya ku kazi, hashize iminota nka 30 mbona ya mafaranga yavuye kuri konti yanjye.”

Yakomeje ati: “Nahise mpamagara kuri MTN bambwira ko hari umuntu ubahamagaye ababwira ko hari amafaranga ye 408,000 avuye kuri konti ye atazi uyabikuje ko MTN iyamuhaye, kubera ko ntari muzi umutima wahise umbwira kujya ahategerwa imodoka kuri Shangazi, mbajije abari bahari mbabwira ibimenyetso byose birimo n’uko yari yabaye ivumbi risa ku maguru, bambwira ko agiye mu modoka ya Agence ya OMEGA yavuye i Rusizi saa kumi n’ebyiri, duhamagaye umushoferi atubwira ko agiye kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mfata moto ndayikurikira wabonye ko nayifatiye mu mujyi wa Nyamagabe ku bufatanye na polisi y’igihugu nshimira cyane.”

Avuga ko ari ubwa mbere byari bimubayeho atazi amayeri uyu musore yakoresheje ngo abashe kwemeza MTN ko yibwe na yo ihite iyamusubiza muri iyo minota, ko no kumenya aho yerekeje ari amahirwe yagize, ariko ko ubujura nk’ubu bweze kandi burimo amayeri menshi, bukorwa n’abasore bita abameni bagaragara cyane cyane mu mirenge ya Nyakarenzo na Gashonga mu karere ka Rusizi bigakekwa ko bafite amashami hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu karere ka Nyamasheke.

Ibi by’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bugenda bufata intera ndende bugacucura abaturage utwabo bamwe mu bagenzi batangiye kugenda babiganiraho aho abenshi muri bo bagaragazaga ko na bo bagiye bibwa muri ubwo buryo.

Umwe ati: “Leta nihagurukire iki kibazo na ho ubundi baratumaraho amafaranga kuko nkanjye bamaze kunyiba menshi kandi inshuro nyinshi simenye uko bigenze kandi barabikora mu mayeri menshi ku buryo udasanzwe abizi atasobanukirwa.”

Uyu musore wahise yemera icyaha ataruhanije, agasanganwa amafaranga 400,000 andi ngo yamaze muyakoresha yahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Nyamagabe aho ategerejwe gushyikirizwa RIB y’aho yakoreye icyaha mu karere ka Nyamasheke agasobanura uburyo bakiramo ubu bujura n’ikipe bakorana, uwibwe akavuga ko nubwo ariya yayabonye ayasigaye uwayibye agomba kumuriha n’andi agera ku 80,000 yakoresheje mu gikorwa cyo kumushakisha arimo 35,000 yategesheje moto kuva Nyamasheke kugera Nyamagabe amukurikiye.

Bwiza.com yahamagaye umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo SP Kanamugire ngo imubaze ku bujura nk’ubu n’ingamba bufitiwe ngo bukumirwe butarafata intera ndende asubiza ko byabazwa RIB kuko yamaze gushyikirizwa dosiye y’uyu musore, umuvugizi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry asubiza ko agiye kubanza kubibaza neza agasubiza umunyamakuru, ntiyongera kwitaba telefoni ye igendanwa inshuro nyinshi zikurikiraho yamuhamagaye n’ubutumwa bugufi yamuhaye ntiyabusubiza.

Mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi polisi iherutse gura muri yombi abatekamutwe nk’aba bagera kuri 7 na moto bamwe muri bo bakoresha muri ubu bujura itagira icyangombwa na kimwe ntigire n’ubwishingizi, icyo gihe abaturage bakaba barasabwe kuba maso, aho baketse abajura nk’aba bagatungira agatoki ubuyobozi n’inzego z’umutekano.
img-20210610-wa0036_1.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *