img-20211229-wa0018.jpg

Nyamasheke: Abagore n’abakobwa barangije amasomo y’ububaji barasaba kwitabwaho by’umwihariko

Nubwo bitaramenyerwa cyane ko abagore n’abakobwa benshi bitabira imyuga isaba ingufu nyinshi nk’ububaji ,ubwubatsi gusudira n’ibindi, abenshi mu bayobozi babishinzwe bakavuga ko biterwa ahanini n’umuco utarahaga amahirwe abana b’abakobwa gukora imyuga nk’iyo, bamwe bakanabifata nk’ubushegabo cyangwa amahano, bikaba bitangiye guhinduka aho umugore cyangwa umukobwa yagaragara mu masomo nk’ayo no mu mirimo nk’iyo, abagore n’abakobwa 7 barangizanyije amasomo y’ububaji na basaza babo 13 muri TVET Tyazo, mu karere ka Nyamasheke, barasaba kwitabwaho by’umwihariko ngo binatinyure abakibitinya.

Bavuga ko impamvu babisaba ari imbogamizi nyinshi babona ku bagore n’abakobwa bafata icyemezo nk’iki kuko ngo aho bigeragezwa mu turere hirya no hino mu gutanga amasomo y’igihe gito y’imyuga nk’iyi, usanga nta buryo buhamye uturere tuba twashyizeho bwo kuzabakundisha iyi myuga isanzwe itabamenyereweho baba bemeye kwiga,bo bafata nk’ubwitange, bakabura ikibasunika ngo n’abandi babishaka , babishoboye batinyuke, bagasaba impinduka muri uru rwego.

Banavuga ko izindi mbogamizi bazisanga muri ba rwiyemezamirimo bagombye kubaha akazi ngo bagaragarizemo ubushobozi n’ubwenge mu byo bize, bakabima bababonamo ubunebwe cyangwa imbaraga nke, bakemeza ko bigoye kuba umugore cyangwa umukobwa yakwijyana muri atoliye ( Atélier) y’ububaji kwaka akazi avuga ko abizi yabihuguriwemo,abishaka anabishoboye,ngo agahabwe, ariko ko babumbiwe hamwe mu makoperative na basaza babo, ahabonetse akazi bajya bagafatanya, na bo bagaharanira iterambere bakura ku bumenyi bahawe.

Dusenge Marie Rose umaze imyaka 4 arangije ayisumbuye agahitamo gufata aya masomo,akavuga ko ibijyanye n’ububaji abyumva neza yagize ati; “Natwe ububaji bw’ibikoresho bitandukanye no kubitunganya neza turabushoboye turanabushaka.

Ariko kubona uwaguha akazi ngo anizere ko wagashobora biragoye kubera inzitizi tugihura na zo muri uru rwego. Nyamara nshobora kuba ntashobora guteranya intebe uwo mwanya ariko nkazisena neza nkazisukura mu buryo bw’ubuhanga abagabo batanashobora,ariko nk’ibyo abatanga imirimo ntibarabyumva.

Turasaba Akarere kacu kutadutererana nyuma yo kwiga kandi ni Leta yatwigishije iranaturihira. Dutashye rero abadusekaga ngo nta mukobwa wabaje bakabona n’ubundi ntacyo tumajije ibyo twize, twajya dutangwaho urugero ruca intege bagenzi bacu bandi bari bafite uwo mutima cyangwa uwo muhamagaro kuko baba babona natwe ntacyo byatumariye, ni yo mpamvu dusaba ubyobozi bw’iri shuri,ubw’Akarere n’abikorera kutwitaho byihariye bikanatinyura abandi.’’

Avuga ko ababategurira amasomo nk’aya bakanayabishyurira, bakwiye kubikora baranateganije uko bizagenda nyuma yo kuyarangiza, na ho kuzuza amaraporo ngo bigishije umubare runaka w’abakobwa ububaji, ubwubatsi, gusudira n’ibindi nk’ibyo, nyamara batazi uko byabagendekeye nyuma ,bazi ko umuryango nyarwanda utaraha agaciro gahagije imirimo nk’iyi ku bagore n’abakobwa, abarangije bagakomeza kubikenana ,ntacyo n’ubundi baba bakora.

Benimana Manase,umugabo na we urangije aya masomo,asanga izi mpungenge zakurwaho n’uko mu turere no mu mirenge bajya bakurikiranira hafi ibikorwa nk’ibi,ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bibigisha na bwo bugahabwa ubushobozi bwisumbuye bwo gukomeza gukurikirana abo bwigishije.

Ati: “Nkanjye naje kwihugura hano nari nsanzwe mbaza ku giti cyanjye ariko sindabona umugore cyangwa umukobwa washinze atoliye y’ububaji hano I Nyamasheke kuko imyumvire kuri ibyo iracyagoye. Ndasaba ubuyobozi bw’iri shuri ubuvugizi, tugafashwa gushinga koperative duhuriyeho nk’abarangije aya masomo, tugahabwa ibikoresho by’ibanze n’aho dukorera heza nubwo bimwe mu byo twahabwa twakora tubyishyura, ariko ntidutatane, bitabaye ibyo bamwe gutungwa n’ibyo bize bizabagora.’’

Umuyobozi wa TVET Tyazo, Rév. Past Nzabagurira Fabien, avuga ko, koko imbogamizi zigihari nubwo kwiga ari cyo cy’ingenzi ,bagikorewe, hazakomeza gushakwa uko zakemuka,akabasaba ko igihe zigishakirwa umuti batakwicara gusa ngo bategereje ak’imuhana , bakaba bishakamo ibisubizo n’icyabokena kigasanga hari aho bageze.

Ati: “Nk’ubu muri aba 20,hari abo twahise duha imirimo barimo abakobwa 3 n’abagabo 8. Iyi TVET yacu dufitemo abagore bigisha ubwubatsi n’uwigisha gusudira, bivuze ko n’umugore n’umukobwa wabyize neza bimutunga, bareke kwitinya. Hari uburyo Leta yashyizeho umuntu ku giti cye cyangwa abishyize hamwe bashobora kwaka inguzanyo mu bigo by’imari bagakora n’ubafasha akagira aho ahera.

Turakomeza ubuvugizi kuri ibyo bibazo byose, cyane ko n’imyuga nk’iyi abagore n’abakobwa batangiye kuyumva igisigaye ari ugushaka ikibatera umwete bahereye kuri nk’aba baba babigiyemo mbere n’abandi bakabona ko bibafasha gutunga neza imiryango yabo,bakaba banaha abandi akazi, bigahindura byinshi mu buzima, bikanagera ku gihugu muri rusange.’’

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka karere, Sinabajije Alphonse, na we yemera ko ab’igistina gore binjira mu myuga y’ingufu nk’iyi bakiri bake cyane, bigaturuka ku mateka ajyanye n’umuco atarigeze abaha uyu mwanya, bisaba imbaraga ngo bihinduke n’abatanga akazi bahindure imyumvire, aba barangije akabaha icyizere.

Ati: “Icyizere baragifite rwose kuko nyuma yo kwiga, nibagera mu mirenge yabo bazafashwa kubumbirwa hamwe bakanahabwa ibikoresho by’ibanze , ntihanaboneka imirimo ngo babure kuba mu ba mbere bayihabwa, cyane ko hari ibikoresho byinshi bibazwa bikenerwa mu mashuri n’ahandi, bagasabwa kunoza imikorere kuko ntituzabahera akazi ko twabigishije gusa, tuzakabahera ubumenyi no kukanoza tuzaba tubabonaho.’’

Biragoye kubona abagore n’abakobwa mu mirimo nk’iyi itari iy’ubuhinzi, isaba ingufu nyinshi mu karere ka Nyamasheke, aba bakavuga ko kuba hagenda hazamo n’ikoranabuhanga ubuyobozi bubishyizemo imbaraga nyinshi hari icyahinduka.

img-20211229-wa0018.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *