Abahinzi bibumbiye muri Cooperative COTHEGA ihinga icyayi mu mirenge ya Karambi na Cyato y’akarere ka Nyamasheke, baravuga ko bakomeje kuremererwa no kwishyura umwenda w’akabakaba Frw miliyari 2.5 babereyemo Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD), bagasaba Leta kubaha ubufasha bwo kuwishyura.
Ni umwenda aba bahinzi bishyura kuva muri 2011; bikaba biteganyijwe ko byibura uzageza muri 2029.
Muri 2020 Perezida Paul Kagame aba bahinzi bashima yabagabanyirije miliyoni 365 ku nyungu ku bukerererwe bagombaga kwishyura, gusa bavuga ko na n’ubu ikibazo gikomeje kubabera ingorabahizi kubera inyungu zigenda zirushaho kwiyongera ndetse n’ubushobozi bwo kwishyura bugabanuka.
Umuyobozi wa COTHEGA, Mukantagungira Jeannette, yasobanuriye BWIZA ko umwenda wose BRD yabahaye hatangizwa umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi muri kano gace wanganaga na Frw 1,795,490,875.
Avuga ko kubera ibibazo byakurikiyeho byatumye kwishyura bigorana, umwenda waje kurenga Frw miliyari 3, ari na bwo batangiye gutakamba kugeza ikibazo cyabo kinageze k’Umukuru w’Igihugu waje kubagabanyiriza Frw miliyoni 365 y’inyungu z’ubukererwe.
Mukantagungira avuga ko mu bushobozi bwabo bamaze kwishyura Frw 1,463,734,635; ariko bakaba bagifite umwenda w’arenga Frw miliyoni 907 bagomba kuba bamaze kwishyura bitarenze ukwezi kwa Kamena 2029. Ni umwenda wiyongeraho inyungu z’ubukererwe z’angana na Frw 1,551,489,353; ku buryo amafaranga yose basabwa kwishyura angana na Frw 2,459,467,946.
Uko ikibazo cy’uriya mwenda cyatangiye
Mu kuva imuzi uko byose byatangiye, BWIZA yaganiriye na Niyonsaba Jean de Dieu, umuhinzi watangiranye n’ubuhinzi bw’iki cyayi muri 2011.
Uyu yabwiye iki gitangazamakuru ko mbere y’uko uyu mushinga ubaho, aka gace kari gakennye cyane ku buryo abaturage basuhukiraga mu bindi bice by’igihugu kubera ko ntacyo bezaga, abana bakabura ababyeyi babo bumva ngo bagiye za Bugesera guhaha, bagategereza ko bazagaruka bagaheba.
Niyonsaba avuga ko muri 2005 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga icyari Komine Gatare, abaturage bamubwiye ubukene bafite abizeza impinduka hakoreshejwe ubuhinzi bw’icyayi bwanaje guhita butegurwa, maze muri 2011 ubutaka gihinzeho butangira gutunganywa. Ni na bwo hashyizweho COTHEGA, maze buri wese wiyemeje guhinga ahabwa ubutaka bungana na ½ cya hegitari bwo guhingaho icyayi.
Niyonsaba yakomeje agira ati: “Byari bigoye cyane bamwe batabyumva, ariko ab’inkwakuzi barebaga kure nanjye ndimo turagihinga nta bushobozi, ari n’impinduka zari zije kugira ngo gihingwe neza, gihingirwe rimwe ntawe uvuga ko yatinze kubera amikoro, koperative yagiriwe inama n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego gufata inguzanyo muri BRD y’igihe kirekire.”
Avuga ko icyo gihe ari bwo bahawe inguzanyo ya Frw 1,795,490,875; buri muhinzi agahabwa amafaranga ku giti cye.
Icyo gihe bamwe ngo bahawe Frw 350,000 abandi bahabwa munsi yayo; ndetse ni amafaranga bahawe mu byiciro ku buryo umuntu yahawe nka Frw 140,000 yo guhinga no gutera, icyayi cyagera ibagara akongerwa Frw 50, 000, kubagara bwa kabiri agahabwa 75, 000, bityo bityo bitewe n’ikigezweho.
Uyu muturage avuga ko abitabiriye ku ikubitiro bayahawe yose, ariko uko bamwe babonaga abandi bayahabwa na bo bakaza kugihinga ku buryo amafaranga yaje kuba make bitewe n’ubwinshi bw’abayashakaga, birangira abaje nyuma bayabuze kuko babwiwe ko yashize.
Niyonsaba avuga ko icyatangaje abatarahawe amafaranga yo guhinga ni uko mu kwishyura na bo basabwe kwishyura amafaranga batahawe; ibyo bafata nk’akarengane ariko ubuyobozi bwa Koperative bwo bukavuga ko bagomba gufatanya n’abandi inyungu n’igihombo.
Mu itangiriro hahinze abagera kuri 800 bagenda biyongera bagera ku 3,124 bahingaga hegitari 1412 kugera muri Nzeri 2023.
Icyakora ngo haje kuvamo abahinzi 1,096 baguriwe icyayi n’uruganda rwa Gatare, na hegitari zabo 466 koperative irazitakaza isigarana hegitari 946; ibyo abanyamuryango bayo bavuga ko biri mu byabazonze mu gukomeza guhangana n’uyu mwenda.
Niyonsaba avuga ko iyo nguzanyo yanafashije gutunganya imihanda yajyaga mu cyayi, ifumbire n’ibindi byari bikenewe ngo kizere neza, ariko ubwo bagihingaga inyungu z’inguzanyo zatangiye kwibara icyayi kitarera.
Avuga kandi ko ubwo keraga nyuma y’imyaka ibiri nta ruganda rugitunganya bagiraga, ibyatumye batangira kukijyana mu ruganda rwo mu Gisovu mu karere ka Karongi ku buryo hari n’ubwo cyahiraga mu nzira bakakimena, bakagezayo mbarwa.
Yagize ati: “Icyo gihe twaratakambye, Nyakubahwa perezida Kagame aduha uruganda rugitunganiriza hano tugihinga rutugeraho mu mpera za 2017. Turi mu gihombo cy’icyo cyayi cya mbere umusaruro wahiraga mu nzira, kwishyura inguzanyo bidakorwa neza, hamwe n’inyungu z’ubukerererwe iragenda irenga miliyari 3.”
Niyonsaba avuga ko n’ubuyobozi bwagiye buyobora Koperative yabo butabyitwayemo neza, ari na bwo bamwe na n’ubu bagifunze bafungiwe imicungire mibi y’umutungo; ibyatumye ibyo kwishyura bizamba kugera muri 2019 ubwo babonaga ubuyobozi bushya bwahise bwiyemeza kwihutisha kwishyura ndetse bitangira kugenda neza.
Ubwo bushake ngo ni na bwo bwatumye Perezida Kagame muri 2020 asonera iriya Koperative Frw 365, muri gahunda yabayeho yo gusonera za koperative zari zifite umwenda.
Niyonsaba avuga ko n’ubwo byagenze bityo bakaba banishyura neza, umwenda n’inyungu z’ubukererwe zikomeje kubabera umuzigo, ku buryo umuhinzi akurwaho Frw 43 ku kilo, yaba yejeje icyayi cyinshi cyangwa yarumbije. Mu izina rya bagenzi be, yasabye leta kubaha inyoroshyo.
Ati: “Tworoherejwe n’umwenda ukavamo kare byatugirira akamaro kanini cyane, kuko nk’ubu njye nishyura agera ku 20,000 buri kwezi, kandi bariya 1096 bavuyemo na hegitari zabo zagiye bakaba bo batishyura. byaratudindije cyane na byo bakwiye kubirebaho bakadufasha rwose.”
Yamfashije Marceline na we watangiranye n’ubu buhinzi ndetse n’iriya nguzanyo kuva muri 2011, we yagize ati: “Twashimiye cyane Umukuru w’Igihugu cyacu watwumvise tukagabanyirizwaho ziriya miliyoni. Ariko na n’ubu baturwaneho badutabare pe! Haracyasigaye menshi, arakomeza kwiyongera kandi ubushobozi bwacu kubera bariya bagiye bwarakendereye. Bayidusoneye narushaho gutunga neza abana banjye batatu bakagira imibereho iruta iyo barimo ubu rwose.”
Mukantagungira avuga ko yizeye ko Leta izabumva ikabakemurira ikibazo.
Uyu avuga ko mu nama y’inteko rusange iheruka mu Ukwakira 2024 ikibazo cyabo cyagarutsweho cyane n’abanyamuryango batakamba, akavuga ko ibyo bavuga bifite ishingiro.
Ati: “Imyaka hafi 20 umuntu yishyura inguzanyo, hazamo n’ibindi bibazo nk’ibi by’abarenga ⅓ badufashaga kwishyura bagiye kuko bahawe ingurane, n’icyayi cyabo cyadufashaga kwishyura kikagurwa n’uruganda tukaba dusigaje kwishyura hafi miliyari 2.5, ntibyoroshye n’ubwo ubushake tubufite ndetse tukaba tunishyura neza. Badutabare pe, bongere batudohorere ku nyungu z’ubukerererwe.”
Umuyobozi wa COTHEGA avuga ko batagarura abanyamuryango bamaze kubona amafaranga yabo ku ngurane uruganda rwabahaye ngo bakomeze babafashe kwishyura nta cyayi bagifite, akavuga ko igishoboka cyonyine ari ukoroherezwa, kuko n’umwenda utinze ukomeza kuba ikibazo.
Inzego zitandukanye za leta zamenye ikibazo
Umuyobozi Mukuru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Bizimana Jean Claude, yahaye bariya bahinzi icyizere cy’uko ikibazo cyabo kizwi n’inzego zose bireba, avuga ko n’igisubizo kiri gushakwa.
Ati: “Ikibazo cy’iriya Koperative kirazwi n’inzego zose bireba, ari twe NAEB, BRD ubwayo, impuzamahuriro y’amakoperative y’abahinzi b’icyayi (FERWACOTHE) n’izindi. Kiri gushakirwa umuti unoze rwose bihangane.”
Hagati aho abahinzi bavuga ko boroherejwe hari byinshi mu iterambere batageragaho bahita bageraho, ikindi bakaba bizeye ko nibikorwa icyayi kigakomeza kubabera izingiro ry’ubukungu nk’uko umukuru w’igihugu wakibahaye abibifuriza.


