Abantu 10 bo mu karere ka Nyamasheke bagwiriwe n’umukingo babiri bahita bapfa, ubwo barimo barubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byabereye mu murenge wa Gihombo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Nzeri 2023.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desiré, yavuze ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa 10:30.
Yavuze ko bariya bantu bagwiriwe n’umukingo ubwo barimo bubaka urukuta rw’amabuye kuri uwo mukingo, nyuma itaka rirariduka rihita ribatwikira.
Yakomeje agira ati: “Tukimara kumenya ayo makuru twahise tujya kureba abo bantu ngo dutabare ku gihe, abagwiriwe n’uwo mukingo dusanga itaka ryabatwikiriye. Mu bantu 10 twakuyemo twasanze babiri muri bo bapfuye, abandi 8 na bo barembye bahise bajyanwa ku bitaro bya Mugonero kugira ngo bitabweho n’abaganga.”
Meya wa Nyamasheke yavuze ko mu bakomeretse harimo bane barembye, mu gihe abandi bane bakomeretse byoroheje.


