Nyamasheke: Abatekera abanyeshuri bambuwe amezi 8 bararira ayo kwarika

Abakora akazi ko gutekera abanyeshuri mu Ishuri Ribanza rya Saint Ubald Ruhengeri mu Murenge wa Cyato barataka gukora badahembwa umushahara wabo mu gihe mugenzi wabo watekeraga abanyeshuri bo ku ishuri Ribanza rya Rwaramba nawe avuga ko ryamwambuye umushahara w’amezi ane.

Abo bakozi bakora akazi ko gutekera abanyeshuri bavuga ko ikigo cy’ishuri Ribanza rya Saint Ubald Ruhengeri kibabarimo umushahara w’amezi 8 yose batahembwe mu gihe bashatse kureka akazi ubuyobozi bw’umurenge bukabasaba gusubira mu kazi kugira ngo bishyuze umwenda banakora akazi .

Umwe mubakoreye iryo shuri Ribanza yavuze ko bagerageje kureka akazi ariko bagasaba gusubira mu kazi kugira ngo bishyuze umwenda baberewemo nyamara nabwo ntibishyurwe .

“Twafashe umwanzuro wo kukareka ariko tuvuganye n’abayobozi ku Murenge baratubwira ngo mwakwishyuza gute mutari mu kazi ? Twasubiye mu kazi ntibatwishyura none ntibaduhemba ntibanatwirukana bifuza kutugumana kandi bataduhemba .”

Undi mukozi utekera abanyeshuri kuri EP Saint Ubald Ruhengeri nawe yavuze ko gukora badahembwa bidindiza iterambere rye .

“Diregiteri turamubaza akatubwira ngo amafaranga ntarasohoka . Kutaduhembera ku gihe biratudindiza kandi nkora kugira ngo ejo hazabe heza .Twasaba ko bajya baduhemba buri Kwezi .”

Niyonkuru Wellars wakoreye Ishuri Ribanza rya Rwaramba naryo riherereye mu Murenge wa Cyato ,nawe yavuze ko icyo kigo kimubereyemo umushahara w’amezi ane batamuhembye ubwo yahakoraga ,avuga ko agererageza kwishyuza aho kumwishyura bakamusaba kongera kwandika yishyuza nabwo ntiyishyurwe .

Ati :”Barandindije igihe nahamaze cyose ,ibyo nakoze byose byabaye zeru .”

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Cyato Harindintwari Jean Paul , aganira n’umunyamakuru wa Radio y’abaturage ikorera mu karere ka Rusizi yavuze ko ikibazo cy’abatekera abanyeshuri bamaze amezi umunani badahebwa atakizi ariko akaba agiye kugikurikirana .

Ati:”Ni Ubwa Mbere mbyumvise ariko tugiye kugikurikirana kuko byaba ari amakosa, umuntu ukoresha abantu ntabahembe .”

Ishuri Ribanza ryitiriwe Mutagatifu Ubald EP Saint primaire Ruhengeri ribereyemo abatekera abanyeshuri amafaranga 400.000frw uko ari babiri buri muntu akaba yishyuza ibihumbi 200.000frw . Amakuru BWIZA ifite ni uko abakora akazi ko gutekera abanyeshuri bahembwa 25.000frw buri Kwezi .

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *