Ndanga Janvier uyobora ishami ry’imibereho myiza y’abaturage ku karere ka Nyamasheke yahagaritswe by’agateganyo amezi 3, Tuyishime Augustin ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza (SEDO) mu kagari ka Gakenke, umurenge wa Rangiro ahagarikwa amezi 2, bombi badahembwa, nk’uko amabaruwa abahagarika abivuga.
Amakuru Bwiza.com yakuye muri bamwe mu bakozi b’aka karere bakorana bya hafi n’uyu Ndanga Janvier, n’ab’umurenge wa Rangiro bakurikiranira hafi imikorere ya buri munsi y’uriya SEDO Tuyishime Augustin ni ay’uko ngo bahagarikiwe imikorere mibi no kutuzuza inshingano zabo, bikadindiza serivisi zihabwa abaturage, n’imihigo y’akarere.
Nk’uko umwe mu bakozi muri aka karere yabitangaje, Ndanga Janvier washyizwe muri uriya mwanya akuwe mu murenge wa Cyato aho yari Gitifu wawo, nyuma y’uko hagaragaye abakozi b’uyu murenge yayoboraga hafi ya bose banditse ibaruwa yamushinjaga kubabibamo amacakubiri, kubayoboza igitugu, no kubangisha abaturage, aho bisakurije abasinye kuri iyo baruwa bose batatanirizwa mu mirenge inyuranye.
Uyu Ndanga ibye ngo bitavuzweho rumwe n’inzego zifata ibyemezo mu karere, Meya Mukamasabo Appolonie ngo yahisemo kumwiyegereza ku karere, ashingwa kuyobora ishami ry’imibereho myiza y’abaturage, uwariyoboraga Mukabarahira Jeannine yoherezwa mu murenge wa Bushenge kuhaba Gitifu.
Intandaro y’iri hagarikwa rye rero ngo ibaye amabati arenga 20.000 yo kubakira abatishoboye mu mirenge yose y’aka karere, yagombaga gushyikiriza ba Gitifu b’imirenge ngo bayubakishe inzu z’abo batishoboye, aho kuyabaha ngo ayaryamisha ku karere.
Ba Gitifu babonye igihe kibarengana kandi biri mu mihigo yabo n’iy’akarere barasakuza, ngo binababaza cyane bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere bari bayatanze, bibaza ukuntu bagaragarizwa ikibazo cy’abaturage barara rwa ntambi, batanga amabati, aho kuyubakisha akaryamishwa ku karere, abayagenewe imvura ibahondana n’imiryango yabo.
Ayo makuru akomeza avuga ko urusaku rubaye rwinshi, hari nk’imirenge ya Ruharambuga, Bushenge, Shangi, Kirimbi na Nyabitekeri yari ifite inzu nyinshi, ba Gitifu bayo babuze uko bagira, kuko izo nzu zagombaga kuba zarangije gusakarwa ku wa 30 Kamena, bimwe mu bikanka byatangiye kubahirimana kubera imvura nyinshi yari irimbanije, amabati atabuze n’uburyo agezwa ku mirenge butabuze.
Ku wa 19 Gicurasi 2023 ku karere hateranira inama y’igitaraganya ya komite nyobozi y’akarere, ba Gitifu b’imirenge n’abayobozi b’amashami, biga gusa kuri iki kibazo, bavuga ko kitari kinagoye mu by’ukuri kuko nta cyaburaga ngo abaturage bayahabwe bubakirwe.
Uyu ati: “Mu nama, bamwe muri ba Gitifu bagaragaje ko bamaze ukwezi kose bayasabye ntibahabwekandi ibikanka abaturage bishatsemo, bamwe babihawe n’abo basengana n’abandi bagiraneza byatangiye kugwa no kubora, Ndanga Janvier ngo yabajijwe impamvu aryamisha amabati ku karere abaturage bicwa n’imvura, abura icyo asubiza. Hari ku wa 5 Gitifu w’akarere Mbyayingabo Athanase afata ijambo, avuga ko bitarenze ku wa Gatandatu taruki ya 20 Gicurasi, amabati yose aba yageze ku mirenge.’’
Ndanga ngo yateye agatoki hejuru, avuga ko ntabyo azakora kuko ari muri week-end, azabikora ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi ayivuyemo. Gitifu Mbyayingabo ngo arongera aramubaza ati: “Ntushaka kujyana ayo mabati ngo ni uko ari muri week-end?’’ Ndanga ati: “Oya, ntayo nzajyana.’’
Ngo akimara kuvuga atyo,Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joséph Désiré yahise azabiranywa n’uburakari bwinshi, amubaza ni ba nta soni afite zo gukinisha abantu no kubasuzugura atyo.
Meya Mukamasabo aho yari ari abyumvira byose, nk’umuyobozi mukuru aho, ngo yahise ategeka ko buri murenge wandika amabati ukeneye iyo week-end akawugeraho.
Iri jambo rya Meya ngo ryanyuze cyane ba Gitifu b’imirenge bari bahangayikishijwe no gutsindwa uwo muhigo kandi mu by’ukuri utabananiye, bamwe kwiyumanganya birabananira. Nka Gitifu wa Shangi, Nabagize Justine, yahise akoma amashyi, uwa Nyabitekeri Mudahigwa Félix na we guhisha akanyamuneza biramunanira, n’abandi bagaragaza ko nta mpamvu amabati atabageraho.
Ndanga Janvier ngo ku bwa burembe yemeye kuva ku izima amabati atangira kuyatanga umunsi yategetsweho, icyakora na we ngo yihimura kuri Gitifu Nabagize Justine na Mudahigwa Félix kubaha ayo mabati nyuma cyane y’abandi, ku buryo ngo hari n’inzu basakaye muri uku kwa Nyakanga kubera ako gahimano.
Ibi rero byo kudindiza uyu muhigo no kunyagiza abaturage ku bushake, ngo ni byo ntandaro yo kumuhagarika ayo mezi 3 adahembwa, gusa bamwe muri ba Gitifu banze ko dutangaza amazina yabo, bakavuga ko iki cyemezo cyari ngombwa, kuko yabahemukiye, akanahemukira abaturage bagombaga kubakirwa.

SEDO Tuyishime Augustin, we nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandkiwe ku wa 7 Nyakanga, Bwiza.com ifitiye kopi, ngo azize imyitwarire idindiza serivisi zihabwa abaturage, amakuru aturuka muri uyu murenge wa Rangiro akavuga ko ngo ikibazo nyamukuru kimuhagarikishije amezi 2 adahembwa ari serivisi zijyanye n’abaturage bagombaga gushyirwa ku byiciro by’ubudehe no ku migereka ngo babashe kwivuza cyangwa kuvuza ababo, akajya ababeshya ko yabikoze bajya kwivuza bakajya basanga batariho.
Ikindi kivugwa ngo ni uburyo agaragaza agasuzuguro gakabije kuri Gitifu we w’akagari ka Gakenke, Uwamahoro Francine, aho adashobora kugira icyo amubwira ngo acyumve, akanagira iminsi asiba akazi nta mpamvu.
Ngo byanageze aho abayobozi basaba Uwamahoro gutangira uyu Tuyishime raporo y’aya makosa yose, Gitifu ngo arabyanga atinya ko icyaba kuri Tuyishime nyuma y’iyo raporo, Tuyishime wari utangiye kujya avuga ko uyu Gitifu ari we umushodeka mu nzego n’ubundi yavuga ko ari we ubiteye.
Bikavugwa ko abayobozi babakuriye, babonye batakomeza kwihanganira iyo mikorere bamuhagarika ayo meza 2. Umwe ati: ’’Nkurikije imikorere ye n’uburyo ashombana cyane na Gitifu we aho gukorera abaturage bakirirwa batikurana, baranagiriwe inama kenshi bikananirana, mbona, n’icyo gihe nikirangira bakwiye kubatandukanya, kuko n’ubundi gukorana byarabananiye burundu, abaturage akaba ari bo bahagwa.’’
Hari amakuru avugwa ko atari aba gusa hari n’abandi, Bwiza.com yahamagaye Meya Mukamasabo Appolonie ngo agire icyo abivugaho, avuga ko ataboneka, ayoboye inama ya komite nyobozi y’akarere, na nyuma agerageje telefoni ye igendanwa ntiyayitaba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, nk’ufite aba bakozi mu nshingano, Mbyayingabo Athanase, yatangaje ko ari byo, bazize amakosa y’akazi, ariko byabazwa Meya.
Ati: “Simfite none aha mu mutwe amazina y’abahagaritswe by’agateganyo bose, simbibuka byansaba kubireba, ariko bazize amakosa y’akazi. Ibindi mwabibaza Meya ni we muvugizi w’akarere, simuvugira.’’
Bamwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru bavuze ko abayobozi badindiza ibyakagiriye akamaro abaturage cyangwa abananirwa gukorana bakirirwa mu matiku, baba bakwiriye kwigizwayo hagakora abashaka kubakorera no kubagezaho vuba ibyo bagenerwa n’Umukuru w’Igihugu cyangwa abamuhagarariye mu nzego zinyuranye.



