Aha hacucumuka umwotsi umuriro ntuboneke

Nyamasheke: Amayobera ku musozi ucucumuka mo umuriro ugurumana ariko ntugire icyo utwika

Abaturage b’umudugudu wa Nyakagano, akagari ka Burimba, umurenge wa Shangi, akarere ka Nyamasheke bari mu mayobera n’icyoba cyinshi baterwa n’umusozi batuyeho uhanamye cyane, w’imanga, wa Nyakaningura ucucumukamo umuriro mwinshi n’icyotsi cyinshi, bakavuga ko batakiryama, barara bahagaze banga ibyago byabageraho biwuturutsemo, amayobera akomeye arimo ariko akaba ari ay’uko uwo muriro nta na kimwe utwika.

Ni umuriro bavuga ko batangiye babona umwotsi wawo mugitondo cyo ku wa 3 Gicurasi uyu mwaka, ubwo na tumwe mu turere tw’iyi ntara twaramukaga tuvugwamo Ibiza byari byaraye bihitanye abaturage benshi mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu, ariko bitageze muri Nyamasheke na Rusizi.

Uyu musozi wegeranye n’ikiyaga cya Kivu, batari basanzwe babonamo umwotsi cyangwa umuriro, munsi yawo ngo hari hatuye ingo zirenga 150 z’abaturage bari bagize umudugudu wa Rukohwa, mu myaka ya za 2006.

Inkangu itewe n’imvura nyinshi yaje kuritura igice kimwe cyawo cyitura hejuru y’inzu yari iryamyemo umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 n’umwuzukuru we, kirayirengera, bapfiramo, ubuyobozi bufata icyemezo cyo kwimura abari bahatuye bose, uwo mudugudu uvaho, hasigara ari imirima yo guhingamo gusa, hagenzurwa n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Nyakagano.

Ubwo Bwiza.com yahageranaga na bamwe mu baturage b’uyu mudugudu wa Nyakagano, ku wa 29 Nyakanga, barimo n’abari basanzwe bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi munsi y’uyu musozi urimo n’urutare rw’amabuye, batangaje ko, mu gitondo cyo ku wa 3 Gicurasi, bamwe mu baturage bagiye guhinga nk’uko bisanzwe, bageze munsi yawo, babona akotsi gake gacucumuka muri urwo rutare.

Ngo bagize ubwoba, bayoberwa ibyo ari byo, bahamagara abandi, abahamagawe akotsi barakabura bagira ngo ni ukubeshya. Ngo byakomeje gutyo kabonwa na bake, haza benshi ntikagaragare, bigeze mu matariki 20 Gicurasi noneho umwotsi utangira kugaragara ari mwinshi, batangira gukeka ko ari abanzi b’igihugu baba barabinjiranye, bakahakambika, bagateka muri urwo rutare umwotsi ukagaragara.

Bamwe mu basore b’inkwakuzi ngo bararwuriye, ariko kuko hahanamye cyane ntibarenga umutaru ariko babona nta kigaragaza ko hari abantu baba bahatekera, ko kuhagera ubwabyo bigoye kuko uwo mwotsi wari hejuru cyane hahanamye, bayoberwa ibyo ari byo, noneho hakanyuzamo hakaza umuriro.

Aha hacucumuka umwotsi umuriro ntuboneke
Aha hacucumuka umwotsi umuriro ntuboneke

Dusingize Joséph ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu wa Nyakagano ati: “Bigitangira twabonaga byoroshye ariko bije gukomera cyane no kudutera ubwoba guhera ku wa 8 Nyakanga, ubwo twatangiraga kubona muri urwo rutare hacucumuka umuriro mwinshi, ukagurumana, hamwe n’icyotsi cyinshi, n’abo hakurya y’ikivu mu murenge wa Bushekeri bakajya bawubona, bakaduhamagara ngo dutabare. Natwe tukabona wabaye mwinshi cyane n’icyotsi cyinshi kizabiranya ikirere, ariko twajya kureba tugasanga ari ibyatsi, ibiti cyangwa ibihuru wagurumaniragamo nta na kimwe cyahiye.’’

Uko umuriro warushagaho kuba mwinshi n’amagambo y’abaturage yabaye menshi, bamwe bakeka ko baba ari abadayimoni bari muri urwo rutare barutwika, abandi bakavuga ko ari Imana yababonekeye nk’uko yabonekeye Mose (Musa) ku musozi Horebu, imwereka igihuru cyakamo umuriro ariko ntigikongoke nk’uko bisomwa muri Bibiliya, abandi bakavuga ko haba harimo gaze ituruka mu kivu.

Hari n’abavugaga ko uyu musozi ushobora kuba urimo peterori, abakuru bakavuga ko waba urimo ibuye ry’agaciro rya Diyama, kuko ngo hari umuzungu wigeze kuza gusuzumamo ibyo byose akanahasiga ikimenyetso bakuze babona, bakanabihera ko hejuru yawo hari igice kirimo ubutaka butukura,haba mu muvura, haba mu zuba, nta kintu na kimwe kijya kihamera,hahora ari ikibuga gusa na byo bikababera amayobera.

Igitangaje cy’uyu musozi nk’uko na Bwiza.com yabyiboneye n’abaturage babihoramo umunsi ku wundi bakabimutangariza, uhageze nta muriro cyangwa umwotsi bihari ntiwamenya ko bihaba kuko nta kibigaragaza. Nyamara ujya kubona ukabona hacucumutse umwotsi mwinshi, mu kanya umuriro uragurumanye, amabuye bitumburukamo agatangira guturagurika asimbuka agwa mu mirima y’abaturage, ku buryo uwo nk’ibuye ryagwaho ritabura kumwangiza akaba yanahasiga ubuzima.

Ibiti byashoye imizi mu rutare, birimo n’ibidakunze kuma,nk’ibyiha,iyo uwo muriro ubizamukiyemo bishya imizi gusa, igakongoka, igahenuka ibiti bikagwa mu myaka y’abaturage, bikamanukana na byibibuye biba byahiye byahindutse umukara, ariko igiti ntube wabona ko kiri kumanuka gishya, hagashya imizi gusa,ihiriye mu kuzimu, ibindi bice ntihagire n’akotsi kahagera. N’ibyatsi bishoye imizi muri ibyo bibuye hagaragara ivu gusa ry’aho byahiye mu mizi ariko hejuru ari bizima.

Ikindi ni uko, nubwo bavuga ko bagize ubwoba bwo kurira ngo bakore muri uwo muriro uguramana barebe niba utabatwika, banga ko ibibuye umanura byabaridukiraho, iyo ibyo bibuye cyangwa ibishirira by’ibiti bimanutse, umuntu akoraho akumva bishyushye ariko bidatwika, bigahita bizima n’igiti kigahita kizima ntube wamenya ko cyashyaga.

Ikindi ni uko umuriro ugenda wimuka,bagakeka ko waba uri mu musozi wose,hakaba n’ahapfupfunuka umwotsi gusa ntihagaragare umuriro,n’ibyo bibuye ushwanyuza bigaturika iyo bigeze hasi mu mirima y’abaturage umuriro uhita ubushiramo,bikaba nk’amakara gusa.

Mazimpaka Assiel ati: “Nk’ubu ni mu mpeshyi,ibyatsi hafi ya byose by’uyu musozi urabona ko byumagaye, ubirashemo umwambi w’ikibiriti,mu minota 20 gusa umusozi waba urangiye. Ariko ibyumweru 3 birashize waka amanywa n’ijoro abo hakurya no hakuno bawubona ugurumana, numwotsi mwinshi, ariko nta n’icyatsi uratwika, kereka ibihira mu mizi umuriro utungukiyemo,na bwo hashya imizi gusa, igiti cyangwa iguhuru cyose kigahenangukira mu mirima yacu nta handi cyahiye.’’

Bavuga ko bahagaritse guhinga no gukorera kawa zabo,nta n’abana bagituma mu mirima ihegereye. Ntabanganyimana Berthe ati: “Nta mwana wahohereza n’uwagucitse agiye gukinira ahndi usigarana umutima uhagaze ugira ngo ni ho yagiye. Imirimo y’ubuhinzi hariya twarayihagaritse. Nari mpatuye bahatuvana shishi itabona hamaze kugwa umukecuru n’umwuzukuru we kubera inkangu.’’

Arakomeza ati: “None tube tutarazize inkangu,tuzire umuriro? Nyabuneka nimudutabare kuko tutanishwe n’uriya muriro tuzicwa n’inzara kuko munsi y’uriya musozi ni ho ubuzima bwacu bwari bushingiye,kandi ntacyo turi kuhakorera kubera ubwoba. N’ibitotsi bya nijoro twarabibuze.’’

Mazimpaka Assiel arerekana igiti cyahiye imizi yonyine n'amabuye asaturwa n'umuriro akamanuka avuza ubuhuha,byose byagera mu mirima y'abaturage bigahita bihora
Mazimpaka Assiel arerekana igiti cyahiye imizi yonyine n’amabuye asaturwa n’umuriro akamanuka avuza ubuhuha,byose byagera mu mirima y’abaturage bigahita bihora

Mukandori Théodosie, umukuru w’umudugudu wa Nyakagano, avuga ko bahangayitse cyane, agasaba Leta kwihutira kuhakora ubushakahatsi, bakareba ikibazo gihari bakanahumuriza abaturage.

Ati: “Icyoba ni cyose ntitugisinzira. Ubu mu barara amarondo hari abo tuhashyira ngo barare bacunze, umuriro utaba mwinshi ukirara mu baturage kuko hejuru y’umusozi bahatuye ari benshi. Mu mirima,barahinga ibibuye n’ibiti byahiye imizi bimanuka bakagira ubwoba ko byabagwaho.Imirimo yose yahakorerwaga isa n’iyahagaze.’’

Yunzemo ati: ’’Turasaba ko abahanga baza bakabireba, bakatubwira niba umuriro urimo ntacyo utwaye tugakomeza imirimo yacu, niba ugitwaye bakatwimura imbaga itarahatikirira, tukanamenya ingano yawo n’iherezo ryawo. None se umuriro wicana ukizimya, ntitumenye aho uturutse,ukagenda wimuka urutare rwose, twe twabisobanura dute, ko n’ababagariraga kawa zihari babihagaritse, kandi ko iyo induru zivuze nijoro ngo tujye kuzimya dusanga nta n’icyasti kiri gushya kandi umuriro n’umwotsi biba ari byiinshi cyane? Ariko ntitwabura impungenge ko umunsi umwe wazaba noneho utwika tukahashirira.’’

Mukandori Théodosie asaba Leta kwihutira iki kibazo ikabahumuriza cyangwa ikababwira icyo bakora kuko ntibagisinzira no kumanywa biriranwa ubwoba
Mukandori Théodosie asaba Leta kwihutira iki kibazo ikabahumuriza cyangwa ikababwira icyo bakora kuko ntibagisinzira no kumanywa biriranwa ubwoba

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi Nabagize Justine, avuga ko nk’ubuyobozi iki kibazo bamaze icyumweru bakimenye. Boherejeyo Gitifu w’akagari n’umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO ku murenge, barabireba batanga raporo yagiye ku karere, akarere kabemerera kuzohereza abahanga muri byo kifitemo bakazaza kubireba.

Ati: “Turasaba abaturage kutahegera ngo bigabize uwo muriro kuko ni mwinshi. Nubwo udatwika ariko nta wamenya ibyawo kuko twe ntituri inzobere mu by’ubumenyi bw’isi ariko tubona ari nko kwivumbataganya kw’isikwahabaye. Abavuga ngo ni Imana yahabonekeye ngo bagiye kuhasengera turabasaba kubireka, tugasaba abaturage ariko kudahagarikaburundu imirimo bakoreraga mu mirima yabo ihari, igihe dutegereje andi mabwiriza, tugasaba akarere ko byakorwa vuba abaturage bakava mu gihirahiro kuko impungnge zabo zirumvikana cyane, nanjye narazigize, nta n’undi utazigira.’’

Nabagize Justine avuga ko asangiye n'abaturage impungenge,akabasaba kutegera aho umuriro uturuka akanasaba akarere kwihutisha ubushakashatsi kagakura abaturage mu gihirahiro
Nabagize Justine avuga ko asangiye n’abaturage impungenge,akabasaba kutegera aho umuriro uturuka akanasaba akarere kwihutisha ubushakashatsi kagakura abaturage mu gihirahiro

Uyu murenge wa Shangi ufite amateka maremare kuko ni ho abazungu ba mbere b’abadage binjiriye baza mu Rwanda, aho basakiraniye n’ingabo z’u Rwanda rw’icyo gihe zikanahatakarizwa intwari Bisangwa bya Rugombituri wamenyekanye cyane. Akaba ari na ho Rezida wa mbere w’u Rwanda Richard Kandt yabanje gutura, ari na ho hasomewe misa ya mbere ku wa 20 Mutarama 1900, byose bibera ahitwa mu Kigaga,mu kagari ka Shangi muri uyu murenge.

Abaturage bakavuga ko uyu musozi na wo ushobora kuba ari andi mateka yiremye muri uyu murenge. Twagerageje gushaka umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie ngo atubwire ikigiye gukurikiraho n’uburyo bahumurizamo abaturage ntibyadukundira.

Bagenda bikanga ko aho ari ho hose muri uwo musozi umuriro wahatungukira
Bagenda bikanga ko aho ari ho hose muri uwo musozi umuriro wahatungukira

Igiti gifatiye imizi imbere mu rutare imizi irashya kigahenanguka ariko nta handi na hamwe umuriro ugeze kandi wagurumanaga
Igiti gifatiye imizi imbere mu rutare imizi irashya kigahenanguka ariko nta handi na hamwe umuriro ugeze kandi wagurumanaga

Hari igihe abaturage babona umwotsi wonyine ntibabone umuriro
Hari igihe abaturage babona umwotsi wonyine ntibabone umuriro

Ntabanganyimana Berthe avuga ko bahagaritse kujya guhinga imirima yabo iri munsi y'uriya musozi no kuhohereza abana kubera impungenge z'ubuzima bwabo
Ntabanganyimana Berthe avuga ko bahagaritse kujya guhinga imirima yabo iri munsi y’uriya musozi no kuhohereza abana kubera impungenge z’ubuzima bwabo

Iri ni rimwe mu mabuye ashyushywa n'uwo muriro akiyasa akagwa mu mirima y'abaturage
Iri ni rimwe mu mabuye ashyushywa n’uwo muriro akiyasa akagwa mu mirima y’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *