Uyu muryango uvuga ko ubayeho nabi cyane nyamara wari ufite aho uba mbere.

Nyamasheke: Barashinja Compassion kubasenyesha amazu ivuga ko igiye kububakira none barara banyagiranwa n’abana babo

Imiryango 14 irimo iyo mu mirenge ya Karengera na Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, irashinja umushinga Compassion international ukorera muri ADEPR paruwasi ya Bigutu kubasenyesha amazu yabo babagamo ibizeza kububakira, amezi ashize ari menshi barara banyagiranwa n’abana badafite aho babashyira, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kubatabara.

Baganira na Bwiza.com, bavuze ko ibyo bakorewe biteye isoni no kubivuga kuko basanzwe bafite abana bari muri uriya mushinga uterwa inkunga na Compassion international, mu rwego rwo gufasha abo bana kuba mu miryango iba heza ngo basabye ababyeyi babo gusenya izo babagamo, bababwira kwishakira ibikanka kandi ari abakene basanzwe batishoboye, bamwe bagurisha udusambu n’udutungo barabyubaka, bategereza amabati baraheba, babura aho baba batangira kuzinga udushitingi babamo, aho hari ababana n’abana mu cyumba kimwe.

Uyu muryango uvuga ko ubayeho nabi cyane nyamara wari ufite aho uba mbere.
Uyu muryango uvuga ko ubayeho nabi cyane nyamara wari ufite aho uba mbere.

Nzabonimpa Alphonse utuye mu mudugudu wa Karehe mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera abana n’umugore n’abana 5 mu cyumba kimwe cy’udushitingi yazingazinze nyuma yo gusenya iyo yabagamo yizezwa kubakirwa vuba none n’igikanka cy’amatafari ya Rukarakara yari yubatse cyashenywe n’imvura.

Ati’’ Barampemukiye cyane kuko nubwo nabaga mu kazu kadashobotse ariko si nk’ako ndimo ubu, aho ndarana n’umugore n’abana 5 mu mbeho, mu cyumba kimwe cy’akameze nk’agakoni nashyizeho shitingi umugiraneza yampaye, amezi ashize ari 4, badusabye ibikanka ngo tugiye kubakirwa ngurisha agasambu ndacyubaka none cyarasenyutse, inzara iranyica n’abana kuko utwagombaga kubatunga nadutanze kuri icyo gikanka ngo ngiye kubona amabati.’’

Avuga ko yabajije umushumba wa ADEPR Bigutu Hakizimana Jerôme, aho bigeze akamubwira ko uhagarariye imishinga iterwa inkunga na Commpassion international ku rwego rw’Akarere ntacyo aramubwira, agasaba Akarere kumutabara.

Uyu muryango na wo amatafari wubakishijwe ngo uzahabwa amabati yatangiye gusenyuka
Uyu muryango na wo amatafari wubakishijwe ngo uzahabwa amabati yatangiye gusenyuka

Ati’’ Na Bibiliya iravuga ngo guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa na kutawuhiga. Nk’ubu badusenyesheje bataduha amabati babona ko turara he? Ese bazi uburyo kurara nabi bivuna? Bari bakwiye kujya babazwa imikorere nk’iyi kuko uku ni uguhemukira abaturage cyane bavuga ko bafasha, baba basanzwe mu mibereho mibi.’’

Umukuru w’umudugudu wa Karehe uyu muryango utuyemo Ntakiyimana Florien, avuga ko bamaze kubona imibereho mibi uyu muryango ubayemo warashutswe ngo usenye wubake igikanka uzabona isakaro rikabura, bashakishije uburyo umurenge wabatarabara ariko na byo birananirana.

Ati’’ Twaragerageje biranga kuko hari abandi bari kubakirwa n’Akarere, aba bijejwe n’aba bafatanyabikorwa twari twizeye ko bazababonera amazu bigakemuka, ntitwari tuzi ko bazabahemukira gutya,ubu natwe twabuze ikindi twabakorera uretse kubatabariza.’’

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Bigutu, Rév. Hakizimana Jerôme, yavuze ko Compassion international yari isanzwe ibabwira ibyo ihita ishyira mu bikorwa ari yo mpamvu babasabye kubaka ibikanka, agahakana ibyo kubasenyesha izo babagamo, ariko ko bashakisha uburyo bakubakirwa.

Ati’’ Nabwo twabasenyesheje kuko ntiwasenyesha umuntu inzu atagira, ahubwo twabasabye ibikanka ngo tubasabire amabati, inzugi n’amadirishya, 8 bamaze kubihabwa n’inzu barazitashye, bitarenze tariki 5 Mutarama abandi 5 bazubakirwa, abandi bubakirwe mu kwa 2 abandi mu kwa 3, bihangane.’’

Nzabonimpa Alphonse avuga ko yasenyeshejwe inzu yabagamo none ararara ahadashobotse n'umugore n'abana 5
Nzabonimpa Alphonse avuga ko yasenyeshejwe inzu yabagamo none ararara ahadashobotse n’umugore n’abana 5

Umuyobozi w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu karere ka Nyamasheke, Rév.pst. Harelimana Fiacre, mu mvugo aba baturage bafashe nko kubishongoraho no kubasonga, yagize ati’’ Si ndi umuvugizi wa Compassion bibaze umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu. Nta muturage nzi tutubakiye, abagombaga kubakirwa bose barubakiwe nk’uko byari mu igenamigambi ryacu. Iby’abo banyagirwa simbizi bibaze abayobozi bakuru.’’

Umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie yagaragarije Bwiza.com ko ababajwe cyane n’imikorere nk’iyi, ko ntawemerewe kunyagiza umuturage amusenyesha ngo aramwizeza isakaro, ko agiye kubakorera ubuvugizi ku rwego rw’igihugu muri Compassion international.

Agira Ati’’ Kubwira umuturage ikintu ntukimuhe, ni amakosa akomeye cyane kuko inzu ye yakabaye ayigumamo uko iri , ubushobozi bwaboneka akabona kuyisenya, ntiyagombye gusenya aho atuye aterekwa amabati. Tugiye guhamagara amayobozi babo ku rwego rw’igihugu, niba ubwo bufasha babubaha babubahe, niba batabutanga na bwo tubimenye kuko imikorere nk’iyo si yo.’’

Akarere ka Nyamasheke karacyafite abaturage baba mu nzu mbi cyane, uyu muyobozi akavuga ko uyu mwaka kari kubakira imiryango 184, kazayirangiza kakubakira indi, agasaba abafatanyabikorwa gukora ibyo bemeye utabishoboye akabigaragaza aho kubeshya abaturage.

Bashinze ibiti babura ubushobozi bwo gukomeza n'amabati bijejwe arabura.
Bashinze ibiti babura ubushobozi bwo gukomeza n’amabati bijejwe arabura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *