Abari abakozi 12 b’ibitaro bya Bushenge n’icyari région sanitaire ya Cyangugu na yo yakoreraga muri ibi bitaro,abarwayi n’abarwaza babyiciwemo kugeza ubu bataramenyekana umubare kimwe n’abandi bari babihungiyemo barimo n’inkomere zari zagiye zikomeretswa n’interahamwe mu bice binyuranye biri hafi yabyo bakabyicirwamo muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 12 Gicurasi bibutswe ku nshuro ya 27.
Umuyobozi w’ibitaro bya Bushenge, Dr Ndikumana Gérard yavuze ko badashobora kwibagirwa umurava n’ubwitange byagaragaraga kuri aba bakozi babo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,kubibuka bikabaha imbaraga zo kudacogora ku mahame yo gukunda umwuga w’ubuvuzi no kwita ku buzima bw’abaturage ari na ko bakomeza kurwanya icyatuma ibimaze kugerwaho mu buzima bwo kwibuka bisubira inyuma.
Agaya abaganga bari bafite inshingano zo gutanga ubuzima nyamara bakaba aba mbere mu kubambura bagenzi babo n’abo bari bashinzwe kwitaho,Dr Ndikumana yagize ati: ’’Mu bambuye ubuzima aba twibuka kuri uyu munsi tuzi neza ko harimo n’abaganga babigizemo uruhare, bagateshuka ku nshingano y’umuganga mwiza, yo kubungabunga ubuzima bwabo ni abo kugawa bikomeye.’’

Yakomeje agira ati: ’’Tuzi neza kandi ko urugendo rwo kurwanya ihakana,ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside rutoroshye kubera igihe kirekire abantu bamaze bahabwa inyigisho z’urwango, ariko iyo twibuka bagenzi bacu, turushaho kuzirikana ko dufite inshingano zo gukumira, kurwanya no kurandura ibikorwa byose byerekeza ku gutanya abanyarwanda no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi. Tuzakomeza dutere intambwe idasubira inyuma mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi.’’
Yashimye cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitangiye igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi zikagarura ituze mu gihugu abana b’u Rwanda bagahumeka umwuka w’abazima, bakaba mu gihugu gitanga icyizere cy’ejo hazaza heza kuri buri munyarwanda, ashimira Leta imbaraga idahwema gushyira mu nzego z’ubuvuzi kugira ngo ubuzima bw’abaturarwanda burusheho kubungabungwa, anavuga ko, mu rwego rwo gukomeza guha agaciro abo bibuka uyu munsi, imiryango yabo izakomeza kwitabwaho uko bishoboka kose, kugira ngo imibereho yayo irusheho kuba myiza.
Mukambayire Marie Thérèse, umwe mu bahungiye muri ibi bitaro akagira amahirwe yo kuba muri mbarwa batahiciwe, yavuze ko ubwo bahahungiraga bamwe mu baganga bazaga bagatwara inkomere bibwira ko bagiye kuzivura,ahubwo bakazica bazijugunya mu cyobo cyari muri ibyo bitaro,akagaya abo yise ingirwabaganga zateshutse ku nshingano zazo zo gutanga ubuzima,ashimira ibi bitaro bifata umunsi nk’uyu wo gufasha ababiburiyemo ababo kubibuka kuko birushaho kubomora ibikomere.

Ati: ’’Twageze muri ibi bitaro tuvuye ku kibuga cy’umupira cya Gashirabwoba ahari hamaze kurimburirwa imbaga itagira ingano y’abatutsi, ibi bitaro tubyinjiranamo n’inkomere nyinshi z’abagore n’abana kuko abagabo bo bari bashiriye kuri icyo kibuga cy’umupira, tugeze hano bamwe mu baganga twahasanze bakajya bazijyana tugira ngo bagiye kuzivura,aho kuzivura bakajya kuzijugunya mu cyobo cyari muri ibi bitaro tuza kubimenya nyuma, bo n’interahamwe zinjiraga ziturutse hanze y’ibitaro bakajya bagaruka gushaka utwana tw’uduhungu ababyeyi babo bari bambitse amakanzu na two bakajya kutwica bakatujugunya muri icyo cyobo, tubonye tugiye gushira bamwe tugira amahirwe yo kuhava nubwo n’ahandi twavugaga ngo turahungiye byari uko, ariko turashimira inkotanyi zaturokoye tukaba turiho, tugashima n’ibitaro bidufasha kwibuka abacu.’’
Ibitaro bya Bushenge byubatswe mu 1948, bitahwa mu 1953, muri 2008 bisenywa n’umutingito washegeshe uturere twa Rusizi na Nyamasheke, hubakwa ibishya byatangiye gutanga serivisi zinyuranye muri 2012, muri 2014 bigirwa ibyo ku rwego rw’intara y’uburengerazuba, muri uku kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Uwimana Damas yasabye ababikoramo gukomeza gutanga serivisi nziza ku babagana, bagatandukana cyane n’abaganga babi bambuye ubuzima abo bagombaga kubuha, bagaha agaciro urumuri rw’icyizere rwacanywe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika, bakanarwanya icyashaka cyose kugarura abanyarwanda mu mwiryane.



