Imibiri 849 y’Abatutsi bishwe muri jenoside, irimo 839 yimuwe ikuwe mu rwibutso rwa Ntendezi, 4 yakuwe aho yari ishyinguye mu ishuri rya EAV Ntendezi, 2 yavuye mu murenge wa Bushenge yabonywe aho yari yarajugunywe muri jenoside, 1 wari ushyinguye mu rugo mu murenge wa Shangi, n’indi 3 yavanywe mu mva mu ngo mu murenge wa Ruharambuga ,kuri uyu wa 17 Kamena yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gashirabwoba.
Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, byakozwe mu rwego rwa gahunda ya Leta yo guhuza inzibutso, uru rwibutso rwashyinguwemo iyi mibiri, rukaba ari rwo muri aka karere rwubatse mu buryo imibiri iruruhukiyemo ifashwe mu buryo bwiza nk’uko byifuzwa.
Meya Mukamasabo yavuze ko, nk’akarere, bashima cyane iyi gahunda yo guhuza inzibutso, kuko nk’imibiri yakuwe mu rwa Ntendezi, mu gihe yarukurwagamo ngo itunganywe neza izanwe muri uru rwa Gashirabwoba, basanze amasanduku ishyinguyemo yaramaze kubora, byagaragaraga ko nta gihe yari buzamare,kuyishyingurra mu rwibutso nk’uru rwiza, rubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,akarere n’abafite ababo bari bahashyinguye bakaba babyishimiye cyane.
Yaboneyeho gushimira MINUBUMWE, uburyo bafatanije kuyitunganya,yaba ku bikoresho bikenerwa ngo izarambe, n’amahugurwa mu bijyanye no kuyitunganya, ko bazakomeza gukorana kuko bafite n’indi mibiri igifite umwimerere wayo, bisaba ko ikomeza gutunganywa kuko igifatanye, bakaba bagomba gufatanya ngo ntizangirike. Anaboneraho gushimira buri wese wagize uruhare ngo iki gikorwa kigende neza.
Yavuze ariko ko nubwo uru rwibutso rwa Gashirabwoba ari rwo rushyinguyemo imibiri mu buryo bwizewe neza, hakaba hari n’intumbero yo kubaka n’izindi zemejwe mu buryo na bwo butanga icyizere cy’ifatwa neza ry’imibiri izaba iziruhukiyemo, uru na rwo rufite ibikiruburamo ngo rube koko ruri ku rwego rw’inzibutso zujuje ibisabwa byose.
Mu biburamo, hari amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ubusitani bwo kwibuka burimo n’ibiti byiza byinshi umuntu yicaramo akibuka abe yumva aruhutse koko, imbuga iteguye neza,n’ibindi bigikenewemo.
Aha yagize ati: “Turasaba abarokotse kumenya ko kuri uru rwibutso dufite ahagenewe kwandika amateka no kubika ibimenyetso bidufasha kugaragaza ubukana Jenoside yakoranywe mu karere kacu,tukagira ngo tuzakomeze ubufatanye n’abarokotse ngo ibyo byumba bibashe kugira ikibijyamo. Yaba ufite amafoto cyangwa ikindi kimenyetso ndangamateka akakizana kikajyamo,kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere kacu ntazibagirane.’’
Yakomeje ati’’ Turi gushakisha kandi ingengo y’imari kugira ngo imbuga y’uru rwibutso ikorwe neza,abaje kwibuka bibukire aheza,nta cyondo cyangwa ivumbi bibajyaho.’’
Yavuze ko akarere gafite gahunda yo gukomeza kuba hafi abarokotse jenoside yakoewe Abatutsi, baba abakeneye aho baba,kuvuzwa n’ibindi, ashimira abarokotse uburyo batwaza, baharanira kugamburuza abashakaga ko bazima.
Ashima ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anashimira abaturage b’aka karere imibanire myiza bafitanye no guharanira kuba umwe, yizeza ko bazakomeza kurwanya bivuye inyuma ingengebitekerezo ya Jenoside n’icyashaka cyose kongera gucamo ibice Abanyawanda.
Mu buhamya bwakoze benshi ku mitima bwa Kayiranga Théobald wari ufite imyaka 11 gusa ubwo Jenoside yatangiraga, yavuze uburyo yarokotse bigoye, anyura mu bihuru, mu makawa n’ahandi, kugeza yambutse akagera mu yahoze ari Zayire.
Jenoside ikamuhitanira ababyeyi n’abavandimwe 2, avuga uburyo yari yabaye uwa mbere mu ishuri, se akamusezeranya kumutembereza umujyi wa Kamembe, Jenoside ikamuhitana atahamugejeje, ashima Leta iriho yamuhojeje iyo ntimba ikamujyana aharenze aho.
Ati: “Nubwo isezerano Data yari yansezeranije Jenoside yamuhitanye atarisohoje, ndashimira Leta y’ubumwe yushije icyo kivi ikangeza mu mijyi yo mu mahanga ya kure,aho nari maze umwaka n’igice muri Koreya y’epfo. Mpakuye icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bijynaye n’imiyoborere, kizamfasha gukomeza gukorera igihugu uko nshobye kose,aho nagiye ndi Gitifu w’umwe mu mirenge y’akarere ka Gicumbi, n’ubu nkiri we.’’
Yasabye bagenzi be barokotse kutagira ikibarangaza, bakabyaza umusaruro amahirwe bafite,yo kuba babasha kwiga bakageza aho bashaka badakumiriwe,bakanatanga imbaraga zabo mu kuzamura igihugu cyabagaruriye icyizere cyo kubaho.
Anashima abarokotse batanga serivisi nziza aho bakora hose, bafasha abaturage uko bikwiye, banakora bumva ko bafite inshingano ziruta iz’abandi, kuko bafite umwenda wo guhesha icyubahiro ababo bishwe.
Mu izina ry’abashyinguye ababo mu cyubahiro, Habimana Casimir yagaragaje ko bishimiye ko ababo baruhukiye aharushijeho kuba heza, yongera kugaya uwari perefe wa Cyangugu Bagambiki Emmanuel na Lieutenant Samuel Imanishimwe,babamariye abantu, anababazwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewa Abatutsi kandi ibimenyetso byayo byivugira, yizeza ariko ko abo ntacyo bazageraho kuko ingufu zayihagaritse zikubye kenshi.

Uhagarariye Ibuka muri aka karere Gasasira Marcel, yibanze ku kugaya Leta mbi yabuze kurinda abaturage ishinzwe, ahubwo igahamagarira abandi kubatsemba,bakicwa rubi. Ati: “Ni Leta yatubereye mbi cyane,ubugome bwayo ntituzahwema kubuvuga no kubwamagana.’’
Yashimye Leta nziza igihugu gifite ubu, ibaha umwanya wo kwibuka ababo no kubahesha agaciro,ikomora ibikomere by’abarokotse ikanaharanira imibereho myiza ya buri wese, ashimangira ko ibi byose abiheraho yemeza,anahumuriza abarokotse ko Jenoside itazasubira ukundi muri iki gihugu.
Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro muri uru rwibutso ihasanze iyari irushyinguyemo 19.181, yose hamwe ibaye 20.030.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Habitegeko Franà§ois wari waje kubafata mu mugongo,na we yabahumurije ababwira ko Leta mbi yica itazagaruka, hariho Leta nziza ihumuriza, ko n’abasize bahekuye u Rwanda birirwa bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hiya no hino ku si, n’ibikorwa bibi biteranya u Rwanda na RDC, ntacyo bazageraho, badakwiye kugira uwo batera ubwoba cyangwa bakerereza.






