Mu ma saa kenda n’igice z’urukerera zo kuri uyu wa 12 Kamena ni bwo mu bitaro bya Bushenge biri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke inyubako irimo imashini itwikirwamo imyanda yafashwe n’inkongi y’umuriro n’ubu ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko butazi neza icyaiteye, itwika bikomeye iyo mashini irakongoka,n’ibindi byumba byarimo imyanda yari itegereje gutwikwa birashya,ku bw’amahirwe uyu muriro uzimywa utarakongeza izindi nyubako.

Nk’uko byari byanditse mu butumwa bugufi bwo kuri telefoni igendanwa ubuyobozi bw’ibi bitaro bwandikiye abayobozi batandukanye na Bwiza.com bukayigeraho, ngo iyi nkongi yangije iyi mashini ( incinerator),yangije kandi ibyumba 3 byuzuye imyanda yari itegereje gutwikwa,ikaba ngo itwikwa hifashishijwe mazutu cyangwa amashanyarazi, byavugwaga muri ubwo butumwa bugufi ko mu byateye iyi nkongi hakekwa ubucucike bw’imyanda myinshi yari iri muri iyi nyubako, yahura n’ubushyuhe bwinshi umuriro ukavuka,kuko nta kibazo giturutse ku mashini bahise babona,n’ingunguru yari irimo mazutu ifunze nta kibazo.
Ubwo Bwiza.com yageraga kuri ibi bitaro yavuganye n’umukozi uvuga ko yabonye iyi nkongi bwa mbere ubwo yari arimo abizenguruka mu rukerera nk’umwe mu bashinzwe umutekano wabyo, agiye kubona abona iyi nyubako yegereye inzu ababyeyi babyariramo icumba umwotsi,ayegereye yitegereje neza abona umuriro mwinshi cyane wakamo imbere,imashini itwikirwamo imyanda yo mu bitaro yakongotse.

Ati’’Nabonaga yakongotse n’ibyumba bishyirwamo imyanda itegereje gutwikwa birimo bishya,ibintu bituragurika cyane mpamagara ushinzwe amashanyarazi araza arayakupa, mpamagara n’ushinzwe amazi ashaka uko twayabona, duhamagara n’abandi bakozi n’abayobozi dutangira kuzimya kuko wari umuriro mwinshi cyane twa kizimya moto duhari ntacyo twawukoraho,ubuyobozi n’inzego z’umutekano zari zadutabaye bahamagara ku kibuga cy’indege cya Kamembe bazana kizimyamoto yatugezeho nko mu isaha irenga tukizimya byanze.’’
Avuga ko bakomeje kuzimya kugeza mu ma saa mbili z’igitondo ari bwo uwo muriro wacogoye,ku bw’amahirwe ntiwagira ikindi wangiza cyangwa uwo uhitana.
Umuganga uyobora agashami k’abaganga muri ibi bitaro Dr Niyonkuru Thierry yemeje aya makuru ,avuga icyakora ko batamenya neza icyateye iyi nkongi,ko iperereza rigikomeza ngo ukuri kwabyo kumenyekane,ko ari igihombo gikomeye ku bitaro nk’ibi biri ku rwego rw’intara.
Ati’’ Ni igihombo gikomeye cyane ku bitaro byacu kuko iriya mashini ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 50 z’amanyarwanda, ifasha cyane mu gutwika imyanda yose ituruka mu bitaro y’ibiba byakoreshejwe, nk’amapamba, uturindantoki ( gants),uducupa tw’imiti inyuranye iba yakoreshejwe mu bitaro n’indi myanda yose yayitwikirwagamo kutayigira kikaba ari ikibazo gikomeye cyane. Tugiye kwandikira inzego zinyuranye zirimo Akarere na MINISANTE tubagaragariza ibyatubayeho,dusaba ko haboneka indi byihuse kuko ari yo yonyine twagiraga kandi ikenewe cyane.’’

Iyi mashini bivugwa ko yari imaze igihe kitarenga icyumweru yongeye gukora nyuma y’igihe kirekire yarapfuye,aho iyo myanda yajyanwaga mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi gutwikirwayo,uyu muyobozi yavuze ko igihe hataraboneka iyisimbura,hashobora kwifashishwa n’ubundi ibi bitaro cyangwa ibya Kibogora mu gutwika iyi myanda,agahumuriza ababagana ko nta kindi kibazo cyabaye,serivisi zose zitangwa nk’uko bisanzwe,cyane cyane ko nta kindi iyi nkongi yangije.
Umwe mu babyeyi bamaze iminsi bahabyariye yabwiye Bwiza.com ati’’ Ni twe twenyine twumvise iby’iriya nkongi hari na bamwe muri twe basohotse bagira ngo ibitaro byose birahiye ku bw’amahirwe dusanga ni inzu imwe ihiye gusa.
Twibaza ukuntu ibitaro nk’ibi byo ku rwego rw’intara bitagira kizimyamoto hakitabazwa iturutse ku kibuga cy’indege cya Kamembe itugeraho nyuma y’isaha yose. Nk’ubu iyo hafatwa inyubako irimo abarwayi byari kugenda bite? Kuki ibitaro nk’ibi bitagira kizimyamoto ihoraho y’ingufu, hakifashihswa utudafashe hagategerezwa izava ikantarange?’’

Kuri iki kibazo uyu muyobozi avuga ko koko MINISANTE ikwiye kureba uko nibura ibitaro byegeranye byahabwa kizimyamoto yabigoboka mu bihe nk’ibi, nk’igihe bazahabwa indi mashini bagahabwa n’uburyo bwo kuzimya umuriro bufite ingufu, cyane cyane ko ibyago nk’ibi bidateguza.
Ibitaro bya Bushenge byubatsw emu 1948,bitahwa mu 1953, umutingito wa 2008 wazahaje uturere twa Rusizi na Nyamasheke usiga ubishenye hubwakwa ibishya byatangiye gukorerwamo muri 2012,bigirwa ibyo ku rwego rw’intara muri 2014, ababigana bakibaza ukuntu ibitaro biri ku rwego nk’uru bitagira uburyo bwo kuzimya inkongi y’umuriro yabitungura.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


