Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo kiri mu bihangayikishije buhanganye na byo,aho kugeza ubu ingo zirenga 600 zibana mu bwumvikane buke bukurura ibibazo by’ingutu birimo ihohoterwa rigaragaramo n’imfu ryagiye rikorerwa abagore, kwaya imitungo y’ingo kw’abagabo bamwe na bamwe no kuyihezaho abagore babo, kwiga nabi kw’abana bitewe n’ayo makimbirane, n’ibindi byose bituma iyi miryango idatekana.
Izi mpungenge zagaragajwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette mu biganiro by’umunsi umwe byahuje abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abagore mu mirenge no mu karere na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Tariki ya 16 Mutarama 2020, aho abagore benshi bagaragaje ko hari byinshi bikorerwa mu ngo zimwe na zimwe bihungabanya uburenganzira bw’abagore n’abana bakabigenderamo.

Bavuga ko ikibabaje cyane ari uko bamwe mu bagore bahohoterwa bagaceceka ngo banga kwishyira hanze bitewe n’imirimo bakora cyangwa uburyo basanzwe bazwi aho batuye, nk’abarimu kazi bumva bavuze ko baraye bakubiswe abana bigisha cyangwa bagenzi babo bakorana babaha inkwenene, abagore b’abanyamadini bumva ko bavuze ko abagabo baba babaraza ku nkeke kandi ari abapasiteri cyangwa abavugabutumwa byagaragara nabi, bagahitamo gucececeka kugeza ubwo bisandaye amazi yaramaze kurenga inkombe.
Uyu muyobozi anavuga ko byiyongeraho na bamwe mu bakobwa baha amafaranga cyangwa ibimasa abagabo nko mu mirenge ya Karambi,Macuba na Cyato ngo babatware, abababagira inkoko za buri cyumweru ngo ni urukundo bashaka,kenshi bakanabishyigikirwamo n’ababyeyi babo, uko umusore arya ibya benshi bikazavamo guhemuka ibyo wa mukobwa yagezeho byose bigapfa ubusa agasigara ameze nk’uwandagaye kandi wenda uwo yaramuteye n’inda umwana akabura kirera, n’ibindi.
Ati’’ turakomerewe rwose ni yo mpamvu dukeneye ubwunganizi bw’iyi komisiyo,kuko hari n’abagabo usanga bafata abagore nk’abakozi babo bo mu ngo cyane cyane ababana batarasezeranye, n’umugore ntiyiyumve nk’ufite uburenganzira ku byo aruhira buri munsi, abagabo bacyuracyura abagore hirya no hino bagata izabo imitungo yose bakayimarira kuri abo bandi, ababaswe n’inzoga n’ibindi biyobyabwenge na byo biteza umutekano muke mu miryango, ibyo byose bikabanamira iterambere ry’imiryango.’’
Aba bagore na bo bagaragaje ko kubuza amahoro kugeza n’aho umugabo yambuye umugore ubuzima byagiye bihungabanya umudendezo w’abagore bamwe n’abana bakahahungabanira, bagasaba ko abagabo bahungabanya uburenganzira bw’abagore mu buryo bukabije bajya bahanirwa mu ruhame,kuko ngo hari abo bivugwa ko bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera abaturage ntibamenye icyavuyemo.
Nyiransengiyumva Eline wo mu murenge wa Cyato ati’’ nk’ubu iwacu hagiye hagaragara ihutazwa rikabije ry’uburenganzira bw’umugore,aho umwaka ushize umugabo wo mu kagari ka Rugali yishe umugore we akamuca umutwe n’amabere akajya kubijugunya muri Nyungwe,akanamwangiza imyanya ndangagitsina mu buryo buteye agahinda, hari hashize igihe gito undi mugabo mu kagari ka Murambi yishe umugore we amahamba mu kiraro cy’inka amurenzaho ifumbire yazo,abo bose ntitwamenye urwo bakaniwe kandi twarifuzaga ko baburanishirizwa mu ruhame n’abandi babitekereza bagatinya.’’

Asanga ari umugore uhungabanya uburenganzira bw’umugabo cyangwa umugabo ubikora atyo,kimwe n’abata ingo abana bagasigara birera nta n’icyo babasigiye kizabatunga, bose bakwiye kwigishwa byananirana bagahanwa by’intangarugero,kuko amakimbirane nk’aya asubiza inyuma umuryango nyarwanda.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri aka karere,Mukamazimpaka Charlotte asanga hari byinshi bigikeneye gukorwa ngo buri mugore yumve atekanye mu rwe,agashima uruhare rwa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri uru rwego, agasaba ko ibiganiro nk’ibi byahuza abagore n’abagabo kugira ngo bafatire imyanzuro hamwe,kuko kuganiriza abagore bonyine bidahagije, ariko n’ibihano bikarishye ku bahutaza uburenganzira bw’abo bubakanye bigatangwa,ababana badasezeranye bakabishishikarizwa,abakobwa bakigishwa kudahubukira abasore baje ngo babahe imitungo yabo batanabazi ngo barabashakamo abagabo, n’abakobwa bagira uruhare mu gusenya ingo zisanzwe zubatse ngo barasimbura abagore bazirimo bakigishwa cyangwa bagahanwa.
Ibi biganiro byanabaye mu turere twa Rusizi na Karongi,komiseri muri iyi komisiyo Makombe JMV yashimiye abagore uburyo bagaragaza neza iki kibazo n’ingaruka zacyo mu muryango nyarwanda nk’uko byanagaragajwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano, avuga ko icyifuzo cy’ibiganiro bibahuriza hamwe n’abagabo bagiye kukiganiraho kikazubahirizwa,anasaba ko uhohotewe wese atabiceceka,ahubwo yabigaragaza hakiri kare bitaramugiraho ingaruka zinamwambura ubuzima.


