Abasore 3 bava inda imwe barimo uw’imyaka 20, uwa 17 n’uwa 15 bari baryamanye, bishwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye ijoro ryose mu karere ka Nyamasheke, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Mikingo, Akagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe.
Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Mukamusabyimana Marie Jeanne yabitangarije BWIZA, ngo hari mu ma saa saba y’ijoro rishyira kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021, ubwo imvura nyinshi yagwaga itsura ubutaka n’ibyari biburiho byose, byitura ku nzu y’uwitwa Mbaraga Appolinaire usanzwe ufite abana 6 ariko 5 bakaba ari bo bari bayirayemo, bisenya icyumba abana 3 muri abo 5 bari baryamyemo birabarengera ntihagira urokoka.
Ati: “Ni inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye itsura ubutaka n’ibyariho byose byikubita ku rukuta, igice abasore 3 bava inda imwe bari baryamyemo icyo cyumba biragisenya bifatira n’ikindi cyabagamo ibintu, bo bihita bibarengera. Imirambo yabo twayikuyemo saa kumi n’imwe z’igitondo ihita ijyanwa mu bitaro bya Mugonero mu karere ka Karongi mbere yo gushyingurwa. Umugabo, umugore n’abana 2 bari mu bindi byumba bo babashije gusohokamo ari bazima ariko nta na kimwe barokoyemo uhereye ku myenda bambara kugera no ku bikoresho byose byo mu nzu.’’
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi bitaka byari byinshi cyane ku buryo kubikura ku mirambo y’aba basore byafashe umwanya munini cyane, uretse gushaka uburyo iyi mirambo ishyingurwa, hakozwe n’ubundi butabazi ku bufatanye n’Akarere ka Nyamasheke, abasigaye bashakirwa aho baba mbere y’uko hakusanywa ubushobozi bakubakirwa,bahabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze, icyo bari babashije kurengera ngo ni amatungo yari ari hanze mu biraro gusa.
Avuga ko kubera ko uyu murenge ari uw’imisozi miremire abaturage benshi bakaba bayituye munsi, mu bihe nk’ibi by’imvura nyinshi inkangu zikunze kubibasira, bagiye kureba niba nta batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, babakangurire kuhava bajye gutura ahatekanye kuko hari n’ahandi muri aka kagari haridutse umwaka ushize,a mahirwe akaba ko nta bari bahatuye, hakaba impungenge ko iyi mvura ikomeje gutya yazangiza n’ibindi byinshi.
Aba bana bapfuye hatarashira umwaka mu Murenge wa Karambi uhana imbibi n’uyu mu kagari na ko kitwa Kagarama inkangu ihitanye abana 2 barimo uruhinja rw’amezi 2 bagwiriwe n’inzu yari irituwe n’iyo nkangu, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette uri mu batabaye mbere uyu muryango wabuze abana, yasabye ababa bagituye ahantu habi bose kwihutira kuhava kuko ibihe biri imbere bishobora kuzagira imvura nyinshi yaritura imisozi iri ku butaka bworoshye,hakaba hatabura n’abandi bahasiga ubuzima.


