Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere rwakatiye igifungo cya burundu Sgt Minani Gérvais ndetse runategeka ko yamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo kwicira abantu batanu i Nyamasheke.
Uyu musirikare yari akurikiranweho ibyaha bitatu birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya gisirikare.
Ni ibyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage 5 bo mu murenge wa Karambi.
Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51.
Amakuru avuga ko mbere y’uko Sgt Minani arasa abo bantu, yabanje gushyamirana na nyir’akabari yari yanywereyemo, bapfa amafaranga yagombaga kwishyura.
Mu iburanisha ryabereye mu ruhame mu cyumweru gishize ubushinjacyaha bwagaragaje ko Sgt Minani yari yahawe uruhushya rw’iminsi 10 ariko aho kugira ngo ajye mu kiruhuko akigira mu kabari mu gasantere ka Rubyiruko.
Bwagaragaje ko yarashe amasasu 60 muri iyo santere, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa SMG-3945.
Umunyamategeko wagombaga kunganira Sgt Minani, Me Murigande Jean Claude, yaje kwikura mu rubanza nyuma yo kugaragaza ko umukiliya we afite uburwayi bwo mu mutwe ariko urukiko rukabitera utwatsi kuko raporo ya muganga yagaragaje ko ntabwo afite.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhamya ibyaha Sgt Minani, rukamukatira igifungo cya burundu.
Sgt Minani yemeye ibyaha aregwa avuga kandi ko abisabira imbabazi. Yasabye Urukiko ko rwazashishoza kuko ngo yabikoze kubera ihohoterwa yari yakorewe.
Nyuma yo gusuzuma imiburanire y’impande zombi, Urukiko mu mwanzuro warwo rwasomye kuri uyu wa mbere rwavuze ko Sgt. Minani ahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.
Rwavuze ko kuba yarishe abantu batanu bigaragaza igikorwa cy’ubugome bityo ko nta nyoroshyacyaha ashobora guhabwa.
Urukiko rwagaragaje kandi ko kuba Sgt Minani yaravuye aho yari ari akajya gushaka imbunda bisobanuye ko yagize umugambi wo kwihorera, ndetse rukanasanga yarakoze icyaha cyo kurasa nta tegeko ry’umukuru kandi agomba kubihanirwa.
Rwagaragaje ko habayeho impurirane mbonezamugambi, ibyatumye uregwa ahabwa igihano kiruta ibindi.


