Umugore witwa Uwimana Vestine wo mu mudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera w’akarere ka Nyamsheke; arahigwa bukware n’inzego z’umutekano nyuma yo guhenga umugabo we asinziriye akamutemaguza umupanga.
Byabaye mu ma saa cyenda n’igice z’igitondo cyo ku wa 18 Ukuboza.
Uwimana w’imyaka 30 y’amavuko yatemaguye umugabo we Uzayisenga Jonas mu mutwe, ukuboko n’urutugu, gusa ku bw’amahirwe ntiyitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mwezi, Nsengumuremyi Jean Baptiste, yabwiye BWIZA ko uriya mugore yari afitanye amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku kuba umugabo yaramuhaga amafaranga yo kujyana mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya babamo, undi aho kuyajyanayo akayajyana mu kabari cyangwa akagezayo make.
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko intandaro yatumye uriya mugore agerageza kwica umugabo we ari Inka umugore yasabye umugabo ko bagurisha, birangira umugabo abyanze.
Ati: ”Amakuru twahawe n’umugabo ubwo yajyanwaga ku kigo nderabuzima cya Mwezi mbere y’uko agezwa ku bitaro bya Bushenge, ni uko ngo baryamye umugabo yakanguka bwa mbere akabona umugore yabyutse yicaye ku gitanda, amubajije impamvu undi amubwira ko yabuze ibitotsi, ngo ariko yari acunze ko mukuru w’umugabo baturanye abyukana imbuto muri urwo rukerera azijyana mu isoko rya Kamembe ntaze gutabara igihe udi aza kuba asohoza umugambi we.’’
Yunzemo ati: “Yaje kumenya ko muri urwo rukerera uwo mukuru w’umugabo we agiye, umugabo we asinziriye afata umupanga amukubita mu mutwe ariko ntiyamuhwanya, umugabo azamuye akaboko atazi ibiri kumubaho na ko aragatema ariko ntikacika, anamutema ku rutugu.”
“Igihe umugabo akiviriirana umugore asohoka yiruka na n’ubu ntawe urongera kumuca iryera, inzego z’umutekano ziri kumuhiga, ngo abazwe iby’ubu bugome.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Nsengiyumva Zablon, avuga ko uriya murenge ubarurwamo ingo zirenga 60 zibanye nabi na ruriya rurimo, imicungire mibi y’umutungo no gucana inyuma bikaba ku isonga ry’ibikurura ariya makimbirane.
Yavuze ko bakora ibishoboka byose bakazunga ariko zimwe bikaba iby’ubusa.
Ati: “Tumaze kubona ko ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo byiyongera umunsi ku wundi, tumaze kubarura tukabona ingo zirenga 60 zibanzye nabi, tugenda dutumiza iyo miryango tuyiganiriza ngo turebe ko ayo makimbirane yahosha ariko hari iyo byanga bikagorana n’itubeshya ko igiye kwisubiraho nyuma tukumva ngo byanze nk’uko byagendekeye aba.’’
Mu mirenge myinshi y’akarere ka Nyamasheke hamaze iminsi havugwa amakimbirane yo mu ngo agera no ku kwamburana ubuzima, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko bukomeje kugenda bukomakoma ,aho byanze bamwe mu bagize imiryango bakagirwa inama yo kugana inkiko aho kugera ubwo bakomeretsanya cyangwa bakamburana ubuzima.


