G-IL8QYXkAAJSgb

Nyamata: Sheikh Bahame Hassan yagejejwe imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Gashyantare 2026, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ku itariki 22 Ukuboza 2025 RIB yatangaje ko yafunze Bahame Hassan, akekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba boherejwe kugororerwa muri iki kigo.

Iperereza kuri ibi byaha ryakomeje mu gihe ukekwaho icyaha yari afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu 2015, Sheikh Bahame Hassan nabwo yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha bya ruswa igihe yari Meya w’Akarere ka Rubavu.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *