G-i6VNmWIAAJxDS

Nyamata: Sheikh Bahame Hassan yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwarekuye by’agateganyo Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Gitagata, rugaragaza ko nta mpamvu zifatika zo gukeka ko yakoze ibyaha aregwa.

Bahame yari yatawe muri yombi akekwaho gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite, ndetse no gusaba cyangwa gushora mu busambanyi abantu bamwe na bamwe bajya kugororerwa muri icyo kigo.

Yafashwe ku itariki ya 16 Ukuboza 2025 nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata b’igitsinagore yizezaga gufasha mu mibereho yo muri icyo kigo yari ayoboye ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *