Uwitonze Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yerekanye umukunzi we Guillaume Gabriel bateganya kurushingana mu Ugushyingo 2025.
Sonia Rolland usanzwe ari umunyamideli n’umukinnyi wa filime, yamugejeje mu Rwanda ku wa 18 Mutarama 2025, amwereka ibyiza by’igihugu birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Parike y’Ibirunga, n’ahandi hantu nyaburanga.
Amakuru ahari avuga ko igice cy’ibirori by’ubukwe bwabo gishobora kuzabera mu Rwanda, naho ibindi bikabera mu Bufaransa aho Sonia asanzwe atuye.
Mu Gicurasi 2024, Sonia Rolland yatangaje ko yambitswe impeta na Guillaume Gabriel, bamenyanye mu myaka 20 ishize. Bombi bahuriye mu gice cya gatanu cya filime y’uruhererekane “Tropiques Criminels.” Guillaume afite imyaka 44 mu gihe Sonia afite 43.
Sonia Rolland afite abana babiri: Tess Rocancourt w’imyaka 18, na Kahina w’imyaka 14, yabyaranye n’abagabo batandukanye mbere yo guhura na Guillaume Gabriel.
Nyuma yo kugera mu Rwanda yaje no gusinya amasezerano y’ubufatanye na RDB yo kwamamaza ubukerarugendo.


