Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) giherereye mu murenge wa Kibirizi w’akarere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugisukura.
Inkuru y’urupfu rw’aba bantu yemejwe na Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.
Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko imashini zizamura amazi yuhira imyaka mu mirima ya RAB kuri Sitasiyo ya Mututu zari zimaze iminsi zidakora neza, ibyatumye hafatwa umwanzuro wo gusuzuma ikibitera.
Meya Ntazinda yavuze ko mu gusuzuma iki kibazo hafashwe umwanzuro wo kohereza ba nyakwigendera mu kigega cya metero umunani z’ubujyakuzimu kirimo amazi azamurwa n’izo mashini, mu rwego rwo kugisukura bijyanye no kuba byakekwaga ko cyagiyemo isayo.
Yavuze ko mu bantu batanu bari boherejwe muri kiriya kigega umwe rukumbi ari we wabashije kukuvanwamo ari muzima, na ho bagenzi be bane bakirohamamo.
Bikekwa ko mu kigega haba harimo Gaz yatumye bahera umwuka, nk’uko Meya Ntazinda yakomeje abisobanura.
Yagize ati: “RIB iracyakora iperereza, nta wamenya niba baba bahuriyemo na Gaz ikababuza guhumeka ariko ni byo dukeka. Ni ubwa mbere bari bagifunguye ngo barebe niba nta sayo yaba ibuza izo mashini kuzamura amazi.”
Muri bane bapfuye batatu ni abo mu karere ka Nyanza mu gihe undi akomoka muri Kamonyi.
Bakimara kuvanwa mu kigega imirambo yabo yahise ijyanwa ku bitaro by’akarere ka Nyanza kugira ngo ikorerwe isuzuma.


