Umurambo umwe mu y’abantu batanu baheruka gupfira mu buvumo bwo mu Karere ka Nyamagabe bari gusenga, ntabwo uraboneka kugeza magingo aya. Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo bariya bantu uko ari batanu bahitanwe n’umuvu w’amazi, ubwo imvura yagwaga ari nyinshi bikarangira umuvu w’amazi ubasanze mu buvumo bari bari gusengeramo. Bari bari hamwe n’abandi batandatu. Ibyo byabereye mu murenge wa Cyanika uherereye mu karere ka Nyamagabe, ariko abapfuye bose ni abo mu Karere ka Nyanza. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye Bwiza.com ko babiri bari baburiwe irengero babonyemo umwe, undi akaba agishakishwa. Ati” Kugeza magingo aya umwe muri babiri bari babuze ni we umaze kuboneka.” Meya Ntazinda yavuze ko “Nta wundi witabye Imana mu bari bajyanwe kwa muganga ndetse ko” Uwari urembye kurusha abandi na we yamaze kuva kwa muganga ubu ari iwe mu rugo.” Abapfuye ni abasore babiri n’umukecuru hamwe n’umugore ukiri muto wari ufite umwana w’umwaka umwe na we wapfuye. Imirambo yabo yatoraguwe kure y’ubuvumo bari barimo. Babiri mu bari babuze bashokanywe n’umugezi witwa Kadondogoro ubaroha mu wundi witwa Rukondo uri mu Mudugudu wa Murenge, Akagari ka Kirambi, Umurenge wa Nyagisozi, ari na ho umwe yabonetse. Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bagira inama abaturage gusengera ahantu hemewe ndetse no kwigengesera birinda ibiza muri ibi bihe by’imvura.


