Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwategetse ko Claver w’imyaka 66 n’umuhungu we Tuyishime w’imyaka 25 bafungwa by’agateganyo iminsi 30, bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa bafite imyaka 16 na 17.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bana bakoraga mu kabari ka Claver, aho bacuruzaga amandazi. Bavuga ko nijoro Claver n’umuhungu we babasambanyaga babasimburanaho, ndetse bakabatera ubwoba bakoresheje icyuma kugira ngo batavuga cyangwa ngo birwaneho. Byavuzwe kandi ko Claver yabacuruzaga ku bandi bagabo, amafaranga akayagumana.
Ubushinjacyaha bushingira ku buhamya bw’abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso byafashwe (birimo “vaginal swabs” bizapimwamo DNA). Bwasabye ko bakomeza gufungwa mu gihe iperereza rikomeje.
Ku ruhande rw’abaregwa, bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko ari akagambane k’abana n’abatangabuhamya babo. Umunyamategeko wabo, Me Mpayimana Jean Paul, yavuze ko bidashoboka ko umusaza n’umuhungu we basimburana mu busambanyi mu cyumba kimwe, asaba ko barekurwa bakaburana badafunze.
Urukiko rwanzuye ko hari ibimenyetso bihagije bishobora kwerekana ko icyaha cyakozwe, bityo rutegeka ko Claver na Tuyishime bafungwa by’agateganyo iminsi 30. Gusa amakuru avuga ko bombi batanyuzwe n’icyemezo, bityo bakaba bitegura kujya mu bujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.


