Nyanza: Uwari Lt. Col. muri FDLR avuga ko yakubiswe inkoni 200 ubu akaba akiyirimo ideni ry’izindi 100

Abahoze ari abasirikare bakuru 6 mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo barangije kwisobanura ku byaha baregwa mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza, maze Emmanuel Habimana uza mu rukiko acumbagira na we wari Lt Col muri FDLR, avuga ko arimo ideni ry’inkoni 100.

Habimana yavuze ko na we yatwawe n’abacengezi nyuma yo kwica abantu be 17 kandi ko iyo atemera yagombaga kwicwa.

Yavuze ko yohereje umugore n’abana be mu Rwanda, muri FDLR babimenye agahabwa ibihano bikomeye. Avuga ko yandikiwe inkoni 300 akubitwamo 200 mu magambo ye ati ‘’ubu ndacyabafitiye umwenda w’izindi nkoni 100’’.

Yabwiye urukiko ko yafatiwe mu mujyi wa Goma akazanwa mu Rwanda nawe yari mu nzira zo gucika FDLR.

Abireguye bombi bavuga ko bari muri FDLR batazi ko ari umutwe w’iterabwoba nk’uko BBC yakurikiranye iri buranisha yabitangaje.

Mugenzi we, Mpakaniye Emelien uturuka mu Karere ka Karongi wari ufite ipeti rya Lt Col muri FDLR , yavuze ko mu 1998 yari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR.

Yavuze ko mu ntambara y’abacengezi yafashwe hamwe n’abandi basore bajyanwa ku ngufu muri FDLR aho yaje gushingwa imirimo itandukanye

irimo no kurinda abasivili n’abari abayobozi babo. Yavuze ko yanashinzwe kandi guhuza ibikorwa bya gisivili n’ibyagisirikare.

Yakomeza avuga ko mu mwaka wa 2014 yaje kugira uburwayi bukomeye maze ahindurirwa imirimo kugirango ajye abona uko yivuza, kandi ko muri 2018 yasezeye muri FDLR kubera ubwo burwayi yasobanuye ko bwamuteye ubuhumyi akaba atakibasha gusoma.

Bose uko ari 6 baburanishwa n’uru rukiko bamaze kwisobanura ku byaha 3 bashinjwa bifitanye isano n’iterabwoba ku bw’ibitero umutwe wa FDLR wagiye ugaba ku Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ni itsinda riyobowe na Generali Leopold Mujyambere bita ‘Musenyeri’ wahoze arinda uwari Prezida Habyarimana.

Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bitatu bifitanye isano n’iterabwoba. Ni ibyaha baburana bahakana bagasaba gusubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bose bahoze muri FDLR batahutse bazanywe ku ngufu cyangwa batashye ku bushake

Urubanza rwabo rurakomeza kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *